Site icon Rugali – Amakuru

Ese niki kihishe inyuma ry’impinduka mu nkiko za Kagame?

Sam Rugege na Mutangana

Impinduka ku mwanya aho Sam Rugege yakuwe ku buyobozi bw’urukiko rw’ikirenga ije ikurikira indi mpinduka aho uwari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, nawe yakuwe ku manya yari afite. Abantu benshi rero bakaba bakomeje kwibaza ikiri gutera izi mpinduka mu bucamanza mu Rwanda.

Bamwe bakaba bemeza ko byaba ari ukubera igitutu amahanga cyane cyane Ubwongereza barimo kotsa u Rwanda ngo rufungure imfungwa za politiki. Aha abavugwa akaba ari Col Tom Byabagamba na Gen Rusagara nyuma yaho abadepite bamwe mu Bwongereza bandikiye Kagame bamusaba ko yabafungura.

Mubyo abantu bamwe barimo gukeka nuko Kagame ashobora gufungura Col Byabagamba na Gen Rusagara none izi mpinduka akaba ari ukugira ngo azabone icyo asobanurira abazungu ko yakuyeho aba bacamanza kubera ko aribo baganga gufungura Col Byabagamba na Gen Rusagara.

Ibi bivugwa naba bantu bakaba babihera kw’isomwa ry’ubujurire bwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rimaze gusubikwa inshuro 3 cyangwa zirenga. Ariko hari n’abandi bakeka ko gushyiraho aba bacamanza bakuru byaba ari uburyo Kagame yaba ashaka gukoresha kugirango nafata icyemezo cyo kubagumisha muri gereza azabone ibyo abwira aba badepite ko n’abacamanza bashya yashyizeho bemeje ibyenyezo byafashwe nabo yakuyeho.

Exit mobile version