Site icon Rugali – Amakuru

Ese n’icyaha kurengera cyangwa kuvugira Kabuga Felisiyani?

Hari ibintu byinshi tuzamenya muri uru rubanza rutegerejwe rwa Kabuga Félicien

Mbonyumutwa Ruhumuza

Mu minsi ishize nabonye ku mbuga nkoranyambaga hari abanyarwanda bamwe biha gucira imanza abandi babaziza:

1) Kuvugira cyangwa kurengera Felisiyani Kabuga
2) Guceceka cyangwa kutagaragaza ibyishimo nyuma yifatwa rye

Abo biha gucira imanza abandi, ndifuza kubagezaho ibi bikurikira:

Aba biha kwigira abapolisi b’ibitekerezo, bakigira nyoni nyinshi, kandi bagendera kuri double standard, bari bakwiye gucisha make, FULL STOP.

Kugiti cyanjye, aho mpagaze, kandi ari naho ishyirahamwe Jambo asbl ndimwo rihagaze kuva ryashingwa, ni aha hakurikira:

Buri munyarwanda wese, cyangwa umunyamahanga, ucyekwaho kugira uruhare mu byaha bya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu, nibyaha ndengakamere byakorewe mu Rwanda ndetse muri Congo yagombye gushyikirizwa ubutabera, ubutabera bugatega amatwi abakorewe icyaha, ushinja icyaha , n’uwiregura, urubanza rugacibwa rukurikije amategeko.

Umunsi abanyarwanda bazagira ubutabera bukurikirana abacyekwaho ibyo byaha bikomeye, rutitaye kubwoko, cyangwa umuryango politike abarizwamo, ni bwo koko dushobora kuzavuga ko twabonye ubutabera busesuye kandi butabogamye.

Ndangije nsaba abumva ko hari inzirakarengane zimwe zidakwiye ubutabera kumpamvu iyariyo yose, gucisha macye bakumva ko ari abashinyaguzi badafite la moindre autorité morale yo gucira urubanza umunyarwanda uwariwe wese.

Exit mobile version