Mbonyumutwa Ruhumuza
Mu minsi ishize nabonye ku mbuga nkoranyambaga hari abanyarwanda bamwe biha gucira imanza abandi babaziza:
1) Kuvugira cyangwa kurengera Felisiyani Kabuga
2) Guceceka cyangwa kutagaragaza ibyishimo nyuma yifatwa rye
Abo biha gucira imanza abandi, ndifuza kubagezaho ibi bikurikira:
- umuntu wese wagiye kwigaragambya nyuma yuko Karenzi Karake cyangwa Rose Kabuye bafatwa, akabarengera cyangwa akabavugira, ubu nta autorité morale nimwe afite yo gucira urubanza uwariwe wese uri kuvugira cyangwa kurengera Felisiyani Kabuga uyu munsi.
-
Umuntu wese wacecetse mugihe Karenzi Karake yafatwaga, ndetse n’uyu munsi akaba ntacyo yigeze avuga kubyaha Karenzi Karake yaregwaga (we nabandi benshi), nta autorité morale nimwe afite yo gucira urubanza umunyarwanda uwariwe wese wahisemo kutagira icyo avuga kw’ifatwa rya Felisiyani Kabuga. Wagira ngo « guceceka » byabaye icyaha.
Aba biha kwigira abapolisi b’ibitekerezo, bakigira nyoni nyinshi, kandi bagendera kuri double standard, bari bakwiye gucisha make, FULL STOP.
Kugiti cyanjye, aho mpagaze, kandi ari naho ishyirahamwe Jambo asbl ndimwo rihagaze kuva ryashingwa, ni aha hakurikira:
Buri munyarwanda wese, cyangwa umunyamahanga, ucyekwaho kugira uruhare mu byaha bya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu, nibyaha ndengakamere byakorewe mu Rwanda ndetse muri Congo yagombye gushyikirizwa ubutabera, ubutabera bugatega amatwi abakorewe icyaha, ushinja icyaha , n’uwiregura, urubanza rugacibwa rukurikije amategeko.
Umunsi abanyarwanda bazagira ubutabera bukurikirana abacyekwaho ibyo byaha bikomeye, rutitaye kubwoko, cyangwa umuryango politike abarizwamo, ni bwo koko dushobora kuzavuga ko twabonye ubutabera busesuye kandi butabogamye.
Ndangije nsaba abumva ko hari inzirakarengane zimwe zidakwiye ubutabera kumpamvu iyariyo yose, gucisha macye bakumva ko ari abashinyaguzi badafite la moindre autorité morale yo gucira urubanza umunyarwanda uwariwe wese.