Site icon Rugali – Amakuru

Ese Nibyo Koko Sabin Murungi wa Isimbi TV Afite Umugambi wo Gusenya Papa Sava?

"Ndimbati" wo muri "Papa ca Va" ari gufasha abatishoboye mu bihe bya coronavirus mu Rwanda

Ese iyi nkuru ya Ndimbati, Sabin Murungi na Isimbi TV ntiyaba ari ikibuye DMI ya Kagame yadusunikiye ngo turangare twibagirwe ibibazo imaze guteza mu Rwanda harimo inzara, izamuka ry’ibiciro, akarengane n’ibindi? Abantu benshi ntibajya bamenya ibanga n’ubugome bwa DMI ya Kagame mu gukoresha abantu nka Murungi Sabin mu nzego nyinshi zitandukanye haba muba motari, abanyamakuru nahandi henshi cyane.

Uyu Murungi Sabin ari mu bantu bakomeje gukoreshwa mu kumarisha abantu yicecekeye akoresheje YouTube channel ye Isimbi TV maze benshi bakamubona nk’umuntu mwiza mu gihe ari nkacya kirura kigenda kiyambitse uruhu rw’intama. Nyuma yibyo yakoze Ndimbati abenshi bakomeje kuvuga ko umuntu wese ukunda Ndimbati atakagobye kongera kureba Isimbi TV. 

Sinzi niba benshi mwibuka ibyo Karasira Aimable yigeze kuvuga kuri Sabin Murungi muri kimwe mu biganiro yakoze ubwo yatangizaga YouTube channel ye icyo gihe yavuze ububi bwe n’uburyo agenda yihisha mu bantu none birangiye afungishije Ndimbati kubera ububi bwe, kwikunda no gushaka indonke. Gusa icyo Sabin Murungi yibagirwa nuko nawe azagira igihe cye ntabwo guhemuka bizana imigisha ahubwo bizana imivumo.

Exit mobile version