Site icon Rugali – Amakuru

Ese niba muri Kigali hari amahoro ni kuki Kagame agomba kwitwaza ibatayo yaba GPs bo kumurinda?

Iyi photo ya Kagame akikijwe ni batayo yaba GPs iravuguruza ibyo yabwiye ba ba Jenerali be bambara imitako y’inyenyeri ku ntugu aho yihanukiriye akavuga ko umutekano ari wose muri Kigali no mu Rwanda hose. None se niba Kagame ubwe agenda muri Kigali afite ubwoba bwinshi, umuturage usanzwe yakumva atekanye ate?

Ibi uwabivuga nta photo yagira ngo ndabeshya. Ariko nawe irebere iyi photo aho Kagame wenyine rukumbi arinzwe naba GPs barenze hafi 18. Ubucucu bwabo nta nubwo bihishira ngo bambare ibintu bitandukanye kuburyo ubabonye agira ngo n’abaturage basanzwe. None se koko iyo Kagame ubwe abonye iyi photo atekereza iki?

Irebere nawe iyi photo umbwire niba uyu mugabo Paul Kagame yumva ko afite umutekano muri Kigali. Kandi rero bariya ba GPs nabo tubona, noneho tekereza abandi bihishe tutabona maze wibaze ukuntu uyu mugabo ari umunyabwoba mu gihugu cye:

Exit mobile version