Site icon Rugali – Amakuru

Ese niba Jeannette Kagame ashishikajwe n’iterambere ry’umunyarwandakazi, kuki atigeze agerageza kurenganura Prezidante Victoire Ingabire cyangwa bene Rwigara?

Nimuhorane Imana !

Imishinga yahagurukijwe na Madame Jeannette Kagame ni myinshi kandi mu nzego nyinshi, haba ku iterambere ry’abali n’abategarugoli, indwara z’ibyorezo, imibereho y’imfubyi n’ibindi.

Ntabwo rero nzinduwe no gupfobya ibyo abamo, oya rwose. Aliko rero ukoma uruskyo akoma n’ingasire : iyo nshyize ku munzani ibyiza First Lady wacu akora nkabigereranya n’ibyiza adakora, ibibi yirengagiza n’ibibi we ubwe akora, nsanga nta tandukanirizo n’umugabo we Kagame.

Burya ikibabaje ntabwo ari ibikorwa by’ababi kuko bo ntibihishira kandi amabi bakora niwo mwuga wabo, ikibabaje giteye n’inkeke ni imyifatire y'”abeza” barebeera, barangaza rubanda, bogagiza, bakarabya inkaba, bakungika amabanga, bahishira inkoramaraso cyangwa nabo ubwabo bakora amahano biyoroshe uruhanika n’inseko nziza !

Abadamu b’abakuru b’ibihugu bagira uruhare rw’imena mu kwubaka ubuhangange bw’abagabo babo. Babafasha kwubaka amakipe y’ibistimbanyi, kuneeka no kunyereza ibya rubanda mu byo nakwita « iryoshyamali (=blanchiment d’argent/money laundering) ».

Imishinga ya First Lady wacu irusha imali minisiteri nyinshi kandi nta na rimwe uzumva inzego zishinzwe igenamali n’ubugenzuzi zitohoza imali akoresha n’ibyo igendaho.

Ese niba Jeannette Kagame ashishikajwe n’iterambere ry’umunyarwandakazi, kuki atigeze agerageza kurenganura Prezidante Victoire Ingabire cyangwa bene Rwigara?

Hari aba « Sans-Echec » bakomeye cyane muli system Kagame bazanywe kandi barinzwe na Jeannette Kagame, hari abafunzwe kubera we, hari n’abo we ubwe yohereje « kuryama ». Byose ejo bizasobanuka.

Dr Biruka, 27/09/2019

Exit mobile version