Site icon Rugali – Amakuru

Ese niba FDLR nta ngufu igifite, kuki ikomeje kubuza ibitotsi Gen Kabarebe?

Uko Gen Kabarebe abona ubushobozi bwa FDLR. Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yabwiye abaturage bagifite impungenge ko FDLR ishobora gutera u Rwanda ikaba yagera n’aho ifata igihugu, ko bidashoboka kuko igihugu kiyubatse ku buryo bushoboka.
Ibi Gen Kabarebe yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994,mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Mudende na Kanzenze.
Hashize igihe gito abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ahakorera polisi mu Murenge wa Bugeshi, basubizwa inyuma n’inzego z’umutekano.
Minisitiri Kabarebe yahumurije abaturage ko nubwo FDLR igerageza gutera, ariko ngo ntacyo byayiyegezaho ku nta maboko igifite.
Yagize ati “Bariya bari mu mashyamba n’ababashyigikiye bari i Burayi n’ibitekerezo byabo ntaho babicisha batera u Rwanda, kuko bahunze ari benshi ariko ubu hasigaye bake kandi nabo birirwa biba, kandi nabyo mu gihe gito bigashira. ”
Gen Kabarebe yakomeje abwira abaturage ko FDLR itagifite ubushobozi, ko izakomeza kwiruka mu mashyamba ya Congo ari naho izarangirira.
Yibukije ko abatsinze FDLR nta bushobozi buhagije bari bafite icyo gihe ,akemeza ko bitashoboka ko itera igatsinda uyu munsi ubushobozi buhari.
Gen Kabarebe yongeye kwihanangiriza abaturage bashaka gushyigikira FDLR, ahubwo abasaba gutanga amakuru igihe cyose baba bumvise ko hari gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi Gen Kabarebe yabihereye ku kuba mu gitero giherutse kugabwa i Bugeshi, hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bafashwe bari bazi umugambi wa FDLR, nyamara ntibatange amakuru.
Kuva uyu mwaka wa 2016 FDLR imaze kugaba ibitero bibiri ku butaka by’u Rwanda byose mu Murenge wa Bugeshi, kimwe cyagabwe muri Werurwe ikindi muri Mata.
FDLR yashinzwe tariki ya 20 Nzeli 2000. Icyo gihe byavugwaga ko ifite abarwanyi bagera ku bihumbi 15 bari biganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Guhera mu mwaka wa 2005, bamwe mu bari abarwanyi bayo batangiye gutaha, umubare w’abarwanyi bayo ugenda umanuka, kugeza ubwo mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, byavugwaga ko udasigaranye abarwanyi barenze 1500.
 
Habanje urugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

 

 

Gen Kabarebe yavuze ko nta bushobozi FDLR igifite

 

Abaturage basabwe gutanga amakuru ku bishobora guhungabanya umutekano

 

Exit mobile version