ESE MWARI MUZI KO PEREZIDA PAUL KAGAME N’ABAJENERALI BE B’IKAMBERE MU GATSIKO BOSE BATUNZE INDANGAMUNTU ZA UGANDA

Paul Kagame, Gen. Charles Kayonga, Gen. Fred Ibingira, Gen. Mubaraka Muganga, Gen. Ambasaderi Frank Mugambage, Gen. James Kabarebe, James Musoni, Protais Musoni, Major Karuretwa bose batunze indangamuntu za Uganda.

Aya makuru ni ukuri kwambaye ubusa na Kagame ubwe arabizi ndetse na Museveni arabizi. Aya makuru nayahawe n’umusirikari ukomeye ukora mu nzego z’iperereza za Uganda wari uje kunsura mu nkambi y’impunzi ya KYAKA II kubera umutekano mucye narimwo DMI zimpigira hasi hejuru ngo zimpitane angira inama y’uko yanjyana akansabira INDANGAMUNTU YA UGANDA nkava mu nkambi nkigira kure mu byaro ndamutsembera mubwira ko ntashobora gufata INDANGAMUNTU ya Uganda ntari umwenegihugu wa Uganda kuko njye ndi UMUNYARWANDA WUZUYE UTAVANGIYE kandi ko mbikoze naba nkoze ikosa kuko nzi amategeko mpuzamahanga aranseka aratembagara ni uko arambwira ati : Maze na perezida wanyu Kagame afite INDANGAMUNTU yacu ya Uganda, anongeraho aya mazina yose nashyize hejuru aha anyemeza ko bose batunze INDANGAMUNTU ZA UGANDA arangije agenda dushwanye ngo kuko ntazi kwirwanaho mu bihe bigoye.

Numvise ntangaye nibaza ibibazo byinshi ariko mbura uwabinsubiza. BIVUZE IKI? Mu gusesengura kwanjye nibwiye ko n’ubwo FPR itegeka u Rwanda ariko izi neza ko umunsi ku munsi ishobora kuzarwirukanwamo bityo bakaba bariteganirije kuzahungira muri Uganda bakiyita abaturage bayo

Eric Udahemuka