Site icon Rugali – Amakuru

Ese Mushayidi Déo ni muntu ki?

Ubuzima n’ishimutwa mu Burundi ry’umunyepolitiki Mushayidi Déo ufungiye mu Rwanda muri iki gihe.

Imyaka ibaye itandatu Déogratias Mushayidi ashimutiwe i Burundi agafungwa. Igikorwa cyo kumushimuta kikaba cyarakozwe na Général Adolphe Nshimirimana wayoboraga iperereza ry’u Burundi afatanije na Didier Nyaruhirira wari uhagarariye iperereza ry’u Rwanda mu Burundi muri icyo gihe.
Buhoro buhoro iby’ishimutwa rya Mushayidi bigenda bimenyekana uko byagenze, icyo ababizi neza bahamya ni uko ngo ingenza za Adolphe zimenye ko Mushayidi yageze i Burundi zabimumenyesheje, agahita ahasesekara. Ngo habaye impaka ngufi, nyuma ngo Adolphe Nshimirimana aravuga ngo ako gatutsi nibagashyire bene wabo bakamese. Ubwo ngo bahise bahamagara Didier Nyaruhirira, bahita bapakiza Mushayidi muri ambulance ari kumwe n’umumaneko witwa Gaspard ubu wanahungiye mu Rwanda mu minsi ishize, bamujyana mu Rwanda.
N’ubwo ubuzima Mushayidi yanyuzemo ahageze bwabaye inzira ndende, reka tugaruke kuri Mushayidi nk’umuntu n’umunyapolitiki ufungiye politiki akaba yarakatiwe burundu. Mushayidi yavutse mu mwaka w’1961, avukira i Sake mu cyahoze ari Kibungo. Yize amashuri yisumbuye i Nyamasheke mu Badahinyuka aho yaninjiriye mu bihayimana b’abayozefiti. Nyuma bamutumye kwigisha muri diyosezi ya Nyundo, aza no koherezwa kwigisha muri Kivu y’amajyepfo ndetse n’i Bujumbura.
I Bujumbura ni ho yavuye ajya kwiga Fribourg mu Busuwisi mu mwaka w’1988 ari na ho intambara ya FPR-Inkotanyi yamusanze itangiye mu mwaka w’1990. Mu mwaka w’1992, Mushayidi yandikiye umuyobozi w’abayozefiti ko asanga hari byinshi byahinduka muri politiki y’igihugu, ati ariko : «Ma conscience ne me permet pas de combiner ma vie religieuse avec un engagement politique quel qu’il soit. Je me sens déjà engagé politiquement. Je n’ignore pas que la communauté ne peut jamais accepter cela. J’ai fait un choix, je m’en vais ; mais ma ligne politique restera intimement liée avec les valeurs que la communauté des frères Joséphites défend». Ati «umutimanama wanjye ntunyemerera kuvanga ubuzima bw’uwihayimana n’ibikorwa bya politiki uko byamera kose. Ndiyumvamo ibitekerezo bya politiki nkaba naranatangiye no kubiharanira. Sinyobewe ko umuryango w’abihayimana udashobora kwemera ibyo bintu. Mpisemo kugenda, ariko umurongo wanjye wa politiki uzahora ushingira ku nyigisho nziza umuryango w’abayezuwiti uharanira ».
Iyo baruwa Mushayidi yanditse mu Ukuboza 1992 nta gisubizo yahawe, icyakora Mushayidi kuva ubwo yahise ahara bourse yari afite, akorera FPR-Inkotanyi aza no kuyiyobora mu Busuwisi. Ubwo yagarukaga mu Rwanda mu mwaka w’1994, yahise ajya gukora mu bunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi aho atamaze igihe kinini kuko yahavuye hari byinshi anenga kandi batumvikanaho, birimo irigiswa n’iyicwa ry’abantu, kwigabiza amazu n’indi mitungo y’abantu badahari, kurunda abantu muri gereza nta dosiye bakorewe, … Ibi kandi byamaganwaga n’abandi bantu bake nka Seth Sendashonga, ariko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bukabitesha agaciro. Mushayidi yasezeye ubwo muri FPR-Inkotanyi. Nyuma yaje gukora mu mushinga w’Abasuwisi igihe gito, aho yavuye yinjra mu itangazamakuru mu mwaka w’1996 kugera ahunze Tariki ya 28 Werurwe 2000.
Ubwo Mushayidi yagarukaga mu Rwanda avuye mu Busuwisi yasanze umuryango we wose warahitanywe na génocide, asigara wenyine. Bamwe mu bamubonaga akora mu bunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi bibwiraga ko azagera iwabo akihorera. Byatunguye benshi mu kwa cumi 1994 ubwo yasubiraga mu matongo y’iwabo aherekejwe n’abasirikare. Yarahageze abahoze ari abaturanyi babo bamubonye bariruka, maze abasirikare bamuherekeje bararakara.
Mushayidi yahise avuga ati « ariko se ba nyabusa, murajya he ko mbasanga mukampunga ». Bane mu birutse baragarutse arabaramutsa, abasirikare bashaka guhita bababoha, Mushayidi ati «nimusigeho», ati : « aba ni bo bavandimwe bonyine nsigaranye kuri uyu musozi, abandi barishwe abandi barahunga ». Ba baturanyi bari bamuhunze baraje baramusanga, Mushayidi abasaba kumufasha gushakakisha imirambo y’abe akayishyingura, ati : « ibindi ntacyo nabikoraho, nimukomeze imirimo yanyu. Icyakora muhinge ibi bihuru byose impyisi zitazavamo zikabarya cyangwa mukicwa n’inzara ». Abasirikare bari kumwe barumiwe, ariko arababwira ati : « nimubareke na bo si bo ». Nuko Mushayidi n’abasirikare bari bamuherekeje bagaruka i Kigali ntawe bariye n’urwara.
Nyuma Mushayidi abaye umunyamakuru yakomeje kwamagana akarengane kagirirwaga abamburwaga amasambu, abacuruzi bamburwaga ibyabo yewe ndetse n’abakozi bo muri za ambassade barenganywaga yarabatabarije. Ubwo yahungiraga mu Bubiligi mu mwaka w’2000, yaziraga kuvugira ifungwa n’iyicwa ruboza ry’umucuranzi Ben Rutabana, umusirikari Lt Bertin Murera n’undi witwa Innocent Byabagamba ndetse n’itotezwa ryaje kuviramo uwahoze ayobora abadepite Joseph Sebarenzi Kabuye guhunga.
Mu Bubiligi na ho Mushayidi yaharaniye kubona Abanyarwanda babasha kuganira batitaye ku moko yabo. Yaratinyukaga akajya gusanga bose aho bari akaganira na bo kandi bakamutega amatwi. Abo babanye bose bamutangira ubuhamya ko yakoze akazi akaba ikiraro gihuza Abahutu n’Abatutsi mu Burayi.
Mbere y’uko Mushayidi ajya muri Tanzaniya ari na ho yavuye ajya i Burundi akahashimutirwa mu mpera z’umwaka w’2008, Mushayidi yasize aya magambo dusanga ku rubuga rwe rwa internet «Banyarwanda, mucyo tujye impaka tutica. Dutsinde tudasuzuguye cyangwa ngo dushinyagure. Ariko mbere ya byose, twirinde gukoresha agahinda k’abandi nk’iturufu ya politiki. Turire, duhozanye kandi twihanagure, turwanye icyadusubiza mu marira, twubake u Rwanda ruzira intambara, rukazira itsembabwoko, ruzira ivangura, ruzira guhunga, maze amahoro asimbure umutekano. » http://www.mushayidi.populus.ch/
Mushayidi arubatse, afite abana babiri, uretse ko bataba mu Rwanda, bisobanuye ko muri icyo gifungo cya burundu yakatiwe, atagira abandimwe ngo bamusure ariko abanyamuryango b’Ishyaka PDP-Imanzi yashinze, bamubereye abavandimwe. Barashimira cyane abandi Banyarwanda bakora uko bashoboye mu kubafasha gusura uwo muvandimwe.
Kuva muri Werurwe 2010 afatwa, Mushayidi yafungiwe muri gereza ya Kigali izwi ku izina rya 1930 mu gihe cyose cy’urubanza. Nyuma yo gukatirwa burundu yimuriwe muri gereza ya Mpanga. Ubu niho ari kandi yakiriye gufungwa kwe. Abamusura arabaganiriza, akanatebya ati : « muhumure, ntabwo nzafungwa burundu kuko iyi leta ya FPR-Inkotanyi irenganya, ntabwo izabaho iteka, kandi isigaje igihe gito ». Ati : «icyo nsaba abankunda bose ni ugukomeza guharanira ibyo nemera kandi nzaharanira kugeza mvuyemo umwuka, u Rwanda rw’Abanyarwanda babana mu mahoro no mu bwubahane ».
Imana ikomeze imube hafi.
Jean-Damascène Munyampeta
Umunyamabanga mukuru wa PDP-Imanzi
Pdp.imanzi@gmail.com

Exit mobile version