Ese Museveni azatumiza inama ya EAC Nkurunziza amusaba ko bahuje ikibazo bombi baterwa n’u Rwanda?

Perezida Petero Nkurunziza w’Uburundi arasaba perezida wa EAC gutumiza inama yihutirwa hagasuzumwa ikibazo cy’uko u Rwanda ruhungabanya umutekano w’igihugu ayoboye!

Abanyarwanda baciye umugani ugira uti “aho umutindi yanitse ntiriva”! Nyuma y’aho Paul Kagame atsindiwe mu rubanza yaburanagamo na Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline, ibyo bikaba byaratesheje ireme amatora yo mu 2017 Kagame avuga ko yatsinze, Perezida w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza nawe yasonze Paul Kagame maze asaba iterana ry’inama idasanzwe y’ibihugu bya EAC, ngo isuzume ikibazo cy’u Rwanda rurenga ku masezerano ya EAC rugahungabanya umutekano w’Uburundi; Ibyo bikaba bikubiye mu ibaruwa Perezida Nkurunziza yandikiye Perezida Museveni wa Uganda uyobora umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC.

Perezida w’Uburundi ashyize ahagaragara iki kibazo cy’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’Uburundi mu gihe Paul Kagame yitegura kuzayobora umuryango wa EAC mu mwaka w’2019! Ese azabishobora? Ku mbuga nkoranyambaga, umwuzukuru wa Ngurube yavuze ko Kagame ashobora kuzarekera uwo mwanya ibindi bihugu biri muri uwo muryango! Tubitege amaso!

Veritasinfo