Site icon Rugali – Amakuru

Ese Mukamwihoreye yaba yarafashwe ku ngufu n'abasirikari ba RDF Gen Kabarebe aha condoms nk'intwaro?

Ubuhamya: Ku myaka 16 yafashwe ku ngufu n’abasirikare bagenzi be muri FDLR.
Mukawihoreye Leticia, umusirikare witandukanyije n’inyeshyemba za FDLR agatahuka mu Rwanda, aravuga ubuzima ‘bushariye’ yanyuzemo arwanya Leta y’u Rwanda harimo no kuba yarasambanyijwe ku ngufu n’abasirikare bagenzi be batatu ubwo bari boherejwe mu butumwa.

Mukamwihoreye w’ imyaka 24, ni umubyeyi; urubatse, afite umugabo n’abana babiri, gusa umugabo we yanze kumwiyungaho ngo batahukane mu Rwanda nk’uko abivuga.

Uyu mubyeyi avuga ko amateka y’uburwanyi yatangiye kuyandika ubwo yari yujuje isabukuru y’imyaka 16, icyo gihe, ngo yafatiranwe n’agahinda k’ubupfubyi yatewe n’ubuhunzi ubundi yinjizwamo amatwara ya kinyeshyamba bityo nawe afata umwanzi we wa mbere ko ari u Rwanda.
Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru izubarirashe.rw, ubwo we na bagenzi be 57 bari bamaze gusezerewa no gusubizwa mu buzima busanzwe, nyuma yo kwakirirwa i Mutobo mu Karere ka Musanze, bavuye mu mashyamba ya Kongo, Mukamwihoreye yatangiye muri aya magambo…

Mukamwihoreye winjiye mu gisirikare cya FDLR afite imyaka 16(Ifoto/Umurengezi Régis)
“Nari nsanzwe ndi impunzi, ubuzima bunshanze kubera ko nari imfubyi, bituma amatwara ya FDLR anyinjira mba umusirikare, ntangira kurwanya u Rwanda kuko nta yindi mibereho nari kubona.”
Uyu mubyeyi ufite ipeti ryo hasi rya ‘Soldat/Private’, yerura ko FDLR ari mbi kandi ko amatwara yayo akwiye kwamaganirwa kure, ikarwanywa, igatsinsurwa bityo n’abayigize bagatahuka mu gihugu cy’ababyaye.
Ati “Ubuhamya nabaha rwose akazi ka FDLR kameze nabi; bagutegeka kujya kwiba, bagutegeka kujya kurasa umuvandimwe wawe kugira ngo bamuvaneho imitungo ye  ndetse na kenshi igitsina gore bakakigirira nabi; gusambanywa, kujyanwa ku ngufu (…) ibyo byose byagiye bimbaho.”
Yungamo ati “Ibyo byose babikora bavuga ngo ‘Byanga byakunda igihugu cy’u Rwanda tuzagifata tubone gutahuka’.”
Yiboneye ‘ishyano’
Mukamwihoreye avuga ko mu mwaka wa 2008, aribwo yinjiye mu gisirikare cya FDLR, atangira ari umurwanyi woherezwaga mu butumwa bwinshi bw’izo nyeshyamba burimo gusahura, kwica abantu no gukora uburinzi, cyakora ngo muri ako kazi yahuriyemo n’ibyo atari yiteze ibintu we yita ‘ishyano’.
Agira ati “ Nahuye n’ishyano rikomeye, batwohereje muri operation ariko bagenzi banjye twari kumwe bamfata ku ngufu; bari abasore batatu b’abasirikare, umwe yafashe amaguru undi afata igihimba cyo haruguru usigaye akora amarorerwa, bakajya basimburana gutyo gutyo!”
Cyakora ngo nyuma y’ibyo yakomeje ubuzima bwa kinyeshyamba gusa ngo nyuma yo gukomeza ‘guteshwa umutwe’ n’abasirikare bagenzi be b’igitsina gabo, yahise yemera kurongorwa n’umwe mu bari bamukuriye kugira ngo abone uburinzi.
Icyo gihe ngo yakomeje kubaho mu buzima bwa kinyeshyamba aho ngo yafatanyaga kurwana no kwita ku nshingano z’urugo.
Mukamwihoreye avuga ko  nyuma y’imyaka icyenda arasana, yafashe icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda nyuma ngo yo kubona ko arwanira ubusa no kumva ko abatahuka mu Rwanda baba bazima bagakora bakiteza imbere.
Ati “Iyo turi iyo mu mashyamba turwana, tuba dufite amakuru apfuye; baravuga ngo uza hano[i Mutobo] bakagufata amajwi nk’uku uri kubigenza barangiza bagahita bakwica!”
Yahombye agiciro umukobwa w’u Rwanda ahabwa
Mu buhamya Mukamwihoreye atanga, agaragaza ko kimwe mu bimubabaza iyo atekereje igihe yamaze mu mashyamba ya Kongo arwanya u Rwanda, n’agaciro igihugu cye giha umwana w’umukobwa, uyu mubyeyi iyo muganira kuri iyo ngingo, mu byo asubiza humvikanamo cyane interuro ya “Iyo nza kuba mu gihugu”.
Hari aho agira ati “Ubusanzwe nkunda imyuga kubi! iyo nza kuba hano ubu mba ndi umuntu udoda, iyo nza kuba hano ubu wenda mba ndi umwubatsi, iyo nza kuba hano mba ndi umubaji (…) ndabizi ko mu Rwanda umukobwa yahawe agaciro, narahombye ariko ndagarutse ngo nanjye nubake igihugu cyanjye.”
Cyakora, uyu mubyeyi avuga ko nubwo afite inyota yo kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda, agoswe n’ikibazo cyo kuba atazi gusoma no kwandika cyane ko igihe yagombaga kubyiga yari afashe imbunda ari ku rugamba.
Uyu mubyeyi agaragaza ingamba afite muri aya magambo “Nzanye ingamba zo kubana n’Abanyarwanda bene wacu nanjye nkashaka iterambere, nkaba umuhinzi nkaba n’umworozi, na njye nkazamuka mu iterambere nk’abandi nkanateza imbere igihigu cyanjye.”
Yungamo ati “Narumvise ngo inaha haba amakoperative, ubu ngiye guhita nyayoboka nkorane n’abandi bagore niteze imbere.”
Mukamwihoreye avuga ko mu mashyamba ya Kongo hasigayeyo bagenzi be benshi harimo na Sgt Kwizera Steven, umugabo we, akaba abashishikariza gutaha bakaza “gutegura ahazaza habo mu gihugu cyababyaye kandi kibakunda.”
Ati “Ndahera ku mugabo wanjye, ndamusaba ko yataha agafatikanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu, abandi nsaba gutaha ni abari aho naturutse bita i Remera; nshishikarije umukobwa  bita Mwavita gutaha rwose natahe ntacyo akora muri Kongo, nshishikarije na mama we bita mama Musafiri nawe atahe. Uyu ni mama Dadi ubibasabye, nyabuneka nimutahe mu rwababyaye ni amahoro masa, mureke kumva ibyo byose bababwira kuko barababeshya!”

Abitandukanyije na FDLR mu kiciro cya 57 bafata ifoto y’urwibutso n’abayobozi babafashije gusubira mu buzima busanzwe(Ifoto/@NProvinceRW)

Mukamwihoreye avuga ko abo mu muryango we batuye mu Majyepfo y’u Rwanda, akaba yarabasanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Nyakanga 2016, ubwo yamaraga gusezererwa no gusubizwa mu buzima nk’uwitandukanyije na FDLR.
Izuba Rirashe

Exit mobile version