Site icon Rugali – Amakuru

Ese Mbabazi Yvette ntiyaba avuga ibyo yumva muri za salons (Ibyumba by’uruganiriro) agandamo?

Uyu mukobwa witwa Mbabazi Yvette yanditse ku rukuta rwe nkoranyambaga rwa Facebook ibintu biteye ubwoba buri munyarwanda wese yaba Twa, Tutsi cyangwa Hutu yagobye kwibazaho. Yabyanditse mu cyongereza ariko reka tugerageza kubishyira mu Kinyarwanda. Mbabazi Yvette yagize ati:

“Ndabizi ko abantu bapfa ariko nubwo bapfa niki cyatubwira ko abo bapfa ataribo bishe imiryango yacu? Baragapfa nabi bose bagakongokera mu muriro niba baragize uruhare mu gutsemba inzirakarengane. Nta mbabazi cyangwa impuwe nagirira umuntu uwari we wese wagize uruhare muri Jenoside!!!! Nshaka ko bapfa nkuko bishe abacu. Icyangira Perezida w’u Rwanda, NAKONGEZA UMURIRO IKITWA UMUHUTU WESE AGATIKIRIRAMO ubundi ngafata ikiruhuko uwo munsi.”

Birababaje kandi biteye ubwoba niba mu Rwanda hakiri abantu bagitekereza gutya nka Mbabazi Yvette. Ese koko bwa bwiyunge leta ya Kagame ihora iririmba n’ubu Mbabazi yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook? Hari abantu benshi bagize icyo bavuga nkaba nagirango mbasangize ibyo uwitwa Munyazikwiye Bernard yavuze asubiza aya magambo ya Mbabazi Yvette:

“Mwabishaka mutabishaka u Rwanda ntabwo ruzaturwamo n’umututsi gusa cyangwa ngo rutejyekwe n’umututsi w’umuhezanguni ubuziraherezo, nkuko wowe n’abandi bahezanguni b’abatutsi mubitecyereza….intimba y’abacu barimbuwe na Kagame na APR inkotanyi ntizadushiramo ariko mutuze rero u Rwanda n’urwacu twese tuzarubanamo mu mahoro . Ariko niba mutecyereza ko muzaruturamo mwenyine abahutu bose mwamaze kubica , NTIBIZASHOBOKA .”

 

Exit mobile version