Site icon Rugali – Amakuru

Ese leta ya Kagame yaba yabwiye ikinyamakuru igihe gusiba iyi nkuru yabarekuwe n’Urukiko rwa Arusha? Ese iki nticyaba ari ikimenyetso simusiga ko agatsiko gafite ubwoba?

Abanyarwanda barekuwe n’Urukiko rwa Arusha uyu munsi bari he? Mu myaka 23 ishize, hari umubare munini w’Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), bamwe bagenda basoza ibihano ndetse biza no kugaragara ko hari abarekurwa igifungo bakatiwe kitarangiye.

Mu myaka 20 ICTR yamaze, yaciriye imanza abantu 93 zirimo abari abayobozi bakuru mu nzego za guverinoma n’igisirikare, 61 bahamywa ibyaha, 14 bagirwa abere.

Hari benshi barekuwe ariko umubare munini wisanga utifuza kugaruka mu Rwanda aho amazina yabo yambariye icyasha, basigara bahanze amaso ibihugu by’amahanga ngo bibakire nubwo byagiye byisubiraho.

Uwari umwanditsi wa ICTR, Bongani Majola, yigeze kuvuga ko “bagaragaza impungenge z’umutekano wabo baramutse bagarutse mu Rwanda” nyuma yo kurekurwa, bigatuma bakomeza gucumbikirwa mu nyubako za Loni i Arusha.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Dr. Casimir Bizimungu wahoze ari Minisitiri na Sylvain Nsabimana wabaye perefe wa Butare bageze muri Ghana, nyuma y’uko icyo gihugu cyemeye kubakira.

Mu bandi babonye ibihugu barimo Ignace Bagilishema wari Burugumesitiri wa Komini Mabanza na Jean Mpambara wari Burugumesitiri wa Rukara bombi boherejwe mu Bufaransa, Padiri Hormisdas Nsengimana wagiye mu Butaliyani, Emmanuel Bagambiki na Gen Augustin Ndindiliyimana berekeza mu Bubiligi naho Andre Rwamakuba wabaye Minisitiri w’uburezi ajya mu Busuwisi.

Mu baheze Arusha harimo uwahoze ari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi Andre Ntagerura, Gratien Kabiligi wahoze ari General mu ngabo za Habyarimana, Casmir Bizimungu wabaye Minisitiri w’Ubuzima, n’uwahoze ari umucuruzi ukomeye Protais Zigiranyirazo.

Harimo kandi Jerome Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Justin Mugenzi wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Prosper Mugiraneza wabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Augustin Ndindiliyimana wari General mu gisirikare hamwe François Xavier Nzuwonemeye.

Urwo rutonde ruriho na Prosper Mugiraneza wakoraga muri Minisiteri y’abakozi ba leta na Anatole Nsengiyumva na Tharcisse Muvunyi, bombi bari abasirikare mu ngabo zatsinzwe.

Nubwo bahamijwe ibyaha bikomeye ndetse bakabihanirwa, u Rwanda rwakomeje kuvuga ko bakiri Abanyarwanda ku buryo ushaka yagaruka mu gihugu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yigeze kubwira itangazamakuru ko abarekurwa bakanga gutaha mu Rwanda bitwaje ko nta mutekano nta shingiro bafite.

Ati “Abantu benshi bagiye baburanishwa mu nkiko zacu kandi ubu bari hanze. Abo ntabwo ari ikibazo kuri twe. Niba ari umutwaro kuri Loni, u Rwanda ntabwo ruzitwaza uwo mutwaro ahubwo bakwiye kwisanzura nk’Abanyarwanda banyuze imbere y’ubutabera.”

Kudataha kwabo ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yabwiye IGIHE ko iyo umuntu yarangije igihano ntahitemo gusubira mu gihugu cye ngo afatanye n’abandi kucyubaka, aba ataremera ukuri.

Yagize ati “Mu gihe arangije ibijyanye n’amategeko cyane nk’uwaburaniye hanze, ntabwo aba yaragize umwanya wo guhura n’umuryango nyarwanda, guhura n’umuryango avukamo. Buriya nabo aba ari ngombwa kuko yabashyize mu kibazo, akaba aba agomba kubamenyesha ukuri ngo hato batavaho bagwa mu rujijo.”

“Hari no gushyikirana n’umuryango nyarwanda harimo n’ababa bararokotse mu gihe baba bahari mu muryango cyangwa imiryango kuko hari abo usanga baricishije benshi barenze abo mu muryango umwe.”

Yakomeje agira ati “Nabyo bigira akamaro iyo abantu bashyikiranye, bakabiganiraho, bakemeranya ukuri, hakabaho no kwicuza. Baba barangije ibijyanye n’amategeko ariko ikindi baba batarakora ni ukwicuza imbere y’abo bahekuye kuko Abanyarwanda bagaragaje ko iyo umuntu yicujije baramubabarira.”

Nubwo ICTR yafunze imiryango mu 2015, urwego ruzakurikirana imanza zasigaye (MICT), rufite akazi ko gukurikirana abagishakishwa barimo Felicien Kabuga, Protais Mpiriranya na Augustin Bizimana, bose bashyiriweho miliyoni $5 na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku muntu uzatuma bafatwa.

Muri Kamena 2012 urwo rutonde rwiyongereyeho abandi bazaburanishwa n’u Rwanda nibaramuka bafashwe, barimo Pheneas Munyarugarama, Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Ryandikayo na Aloys Ndimbati.

Aba ni bamwe muri benshi barekuwe na ICTR

1. Georges Ruggiu: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 21 Mata 2009

2. Omar Serushago: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 12 Ukuboza 2012

3. Juvénal Rugambarara: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 8 Gashyantare 2012

4. Tharcisse Muvunyi: Yarekuwe igihano kitarangiye, kuwa 6 Gicurasi 2012

5. Obed Ruzindana: Yarekuwe igihano kitarangiye kuwa 28 Gashyantare 2014

6. Gérard Ntakirutimana: Yarekuwe igihano kitarangiye kuwa 26 Werurwe 2014

7. Innocent Sagahutu: Yarekuwe igihano kitarangiye kuwa 9 Gicurasi 2014

8. Alphonse Nteziryayo: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 9 Werurwe 2016

9. Emmanuel Rukundo: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 15 Ugushyingo 2016

10. Ferdinand Nahimana: Yarekuwe igihano kitarangiye kuwa 22 Nzeli 2016

11. Michel Bagaragaza: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 1 Ukuboza 2011

12. Paul Bisengimana: Yarekuwe igifungo kitarangiye kuwa 11 Ukuboza 2012

13. Simon Bikindi: Yarangije igifungo cy’imyaka 15 kuwa 12 Kamena 2016

14. Ignace Bagilishema: Yarekuwe 8 Kamena 2001

15. Vincent Rutaganira: Yarangije igifungo cy’imyaka 6 kuwa 2 Werurwe 2008

16. Elizaphan Ntakirutimana: Yarangije igifungo cy’imyaka 10 kuwa 6 Ukuboza 2006

17. Anatole Nsengiyumva: Yarangije igifungo cy’imyaka 15 kuwa 14 Ukuboza 2011

18. Joseph Kanyabashi: Yarangije igifungo cy’imyaka 20 kuwa 14 ukuboza 2015

19. Joseph Nzabirinda: Yarangije igifungo cy’imyaka 7 kuwa 19 Ukuboza 2008

20. André Ntagerura: Yagizwe umwere kuwa 8 Gashyantare 2006 (yari yararekuwe kuwa 25 Gashyantare 2004)

21. Emmanuel Bagambiki: Yagizwe umwere kuwa 8 Gashyantare 2006 (Yari yararekuwe kuwa 25 Gashyantare 2004)

22. Samuel Imanishimwe: Yarangije igifungo cy’imyaka 12 kuwa 8 Kanama 2009

23. Sylvain Nsabimana: Yarangije igifungo cy’imyaka 18 kuwa 14 Ukuboza 2015

24. Jérôme Bicamumpaka: Yagizwe umwere kuwa 30 Nzeli 2011

25. Casimir Bizimungu: Yagizwe umwere kuwa 30 nzeli 2011

26. Justin Mugenzi: Yagizwe umwere kuwa 4 Gashyantare 2013

27. Prosper Mugiraneza: Yagizwe umwere kuwa 4 Gashyantare 2013

28. Augustin Ndindiliyimana: Yagizwe umwere kuwa 11 Gashyantare 2014( Yari yararekuwe kuwa 17 Gicurasi 2011)

29. François-Xavier Nzuwonemeye: Yagizwe umwere kuwa 11 Gashyantare 2014

30. Protais Zigiranyirazo: Yagizwe umwere kuwa 16 Ugushyingo 2009

31. Jean Mpambara: Yagizwe umwere kuwa 12 Nzeli 2006

 

Mu myaka 20 ICTR yamaze, yaciriye imanza abantu 93 zirimo abari abayobozi bakuru mu nzego za guverinoma n’igisirikare, 61 bahamywa ibyaha, 14 bagirwa abere

 

Dore page ubona iyo ushatse gusura iyo nkuru ukoresheje iyi link: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barekuwe-n-urukiko-rwa-arusha-uyu-munsi-bari-he
 
Ariko twashoboye kugarura ya nkuru dukoresheje iyi link: http://webcache.googleusercontent.com/search?q=cache:http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barekuwe-n-urukiko-rwa-arusha-uyu-munsi-bari-he
Source: Igihe.com
Exit mobile version