U Rwanda rwahawe asaga miliyari 170 yitezweho guhangana n’ingaruka z’amapfa
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU) wahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 200 z’ama-Euro,( 178 474 326 500 y’Amanyarwanda) yitezweho kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa byaterwaga n’imihindagurikire y’ibihe.

Ayo mafaranga yatanzwe agiye kwifashishwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi harimo gufasha kuhira mu bishanga no mu misozi, kurwanya isuri ku misozi, gutanga akazi ku bantu benshi mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi ndetse no gufasha ibigo by’imari kunoza uburyo bw’imitangire y’inguzanyo igenewe ubuhinzi.
Niyo mafaranga y’inkunga menshi EU itanze mu mateka y’imikoranire hagati yayo n’u Rwanda.
Kuva mu mpera za 2015 bimwe mu bihugu bya Afurika byibasiwe n’imihindagurikire y’ibihe izwi nka El Nino.
Muri 2016 nibwo ingaruka zayo zatangiye kugaragara, aho mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda nko mu Ntara y’Iburasirazuba habayeho kurumba kw’imyaka kubera izuba, bituma ibiribwa muri utwo duce biba bike ndetse bamwe barasuhuka.
Ubwo hasinywaga amasezerano yo kwakira inkunga ya EU, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Gerardine yavuze ko bagiye gukora uko bashoboye bagashyiraho uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “Imihindagurkire y’ibihe iri kugera ku bihugu byinshi, ibura ry’ibiribwa rero mu gihugu ntabwo ryatewe n’amapfa mu Burasirazuba gusa, ahubwo n’imyuzure yatwaye imyaka mu Majyaruguru.Iyi nkunga rero izadufasha mu kurengera ibidukikije. Iyo ugiye mu Burasirazuba bwose, ubona ko imisozi yambaye ubusa, rero gushyira ingufu mu kongera ibidukikije, bizatanga icyizere ko abaturage noneho bashobora kubona umusaruro w’ibiribwa.”
Amapfa mu burasirazuba yangije hegitari zigera ku bihumbi 25 mu Burasirazuba, mu gihe imyuzure mu Majyaruguru yangije hegitare zisaga ibihumbi bitandatu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko iyi nkunga izatuma igihugu kibasha kugira umusaruro mwinshi, ku buryo n’ahazaboneka amapfa hazajya hagobokwa n’ahandi habonetse umusaruro.
Gatete yakomeje asobanura ko inkunga ya EU ije kunganira gahunda ya Leta isanzweho yo guteza imbere ubuhinzi nk’imwe mu ngeri y’umurimo ibarizwamo Abanyarwanda benshi.
Ambasaderi wa EU mu Rwanda Michael Ryan yavuze ko ubuhinzi nka hamwe mu haturuka kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe w’igihugu, hakwiye gushyirwamo ingufu zihariye ari nayo mpamvu batanze iyo nkunga.
EU ifasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ibikorwa reemzo, ingufu, ubuhinzi n’ibindi.
ferdinand@igihe.rw

Ambasaderi Ryan (ibumoso) nyuma yo gusinya amasezerano na Minisitiri Gatete (iburyo)
Ambasaderi Ryan (ibumoso) asinya ko EU itanze inkunga, Minisitiri Gatete(iburyo) asinya ko u Rwanda ruyakiriye