Site icon Rugali – Amakuru

Ese LaForge Fils Bazeye azemera gupfa kigabo cyangwa kuba Rwarakabije?

Hahishuwe imigambi yajyanye muri Uganda Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amakuru y’uko LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe ugizwe ahanini n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Bunagana avuye i Kampala, ari kumwe na Lieutenant-Colonel Abega. Bombi bafashwe ku wa 15 Ukuboza.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, umwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo za RDC yemeje ko bahise boherezwa i Kinshasa, aho bategereje kugezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe ku byaha bakekwaho.

Yatangaje ko amakuru aturuka muri FARDC ahamya ko aba bagabo babiri, La Forge Fils Bazeye hamwe n’umuyobozi ushinzwe iperereza muri FDLR, bafashwe bavuye muri Uganda mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu watanze amakuru uri gukurikiranira hafi iyi dosiye yagize ati “Ibisobanuro byabo bigaragaza ko urugendo rwabo i Kampala rwari rugamije ibikorwa byinshi bibangamiye ubutegetsi bwa Kigali kandi ihuzabikorwa ryabo ryakorerwaga aharimo n’i Kampala.”

“Igiteye kwibazwa ni uko aba bayobozi bakuru muri FDLR bahuye n’abantu bakomeye b’i Kampala. Banahuye n’abandi bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hagamijwe gutegura ibitero byinshi.”

Yakomeje avuga ko bijyanye n’amakuru akomeye bafite hamwe n’impamvu z’iperereza, abo bayobozi bahise bajyanwa i Kinshasa.

Biteganywa ko mu minsi ya vuba bazagezwa imbere y’ubutabera, ngo babazwe ku byaha birimo “guhonyora uburenganzira bwa muntu muri RDC no gutunga ikarita y’itora binyuranyije n’amategeko, kuko igenewe abanye-Congo gusa.”

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Major Guillaume Djike, yabwiye AFP ko abarwanyi bose ba “FDLR bagomba koherezwa mu Rwanda, n’aba bizakorwa.”

Aba bayobozi bafashwe mu gihe mu minsi ishize, abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, zikabicamo abagera ku icyenda.

Umusirikare umwe w’u Rwanda niwe witabye Imana, mu gihe batatu bakomeretse.

Ibi kandi bibaye mu gihe hashize iminsi Uganda ishyirwa mu majwi ku guha icyuho ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo no kuba icyo gihugu kiberamo ibikorwa bya RNC nko gushaka abantu binjizwa mu mitwe yitwaje intwaro.

Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize

Source: Igihe

Exit mobile version