Site icon Rugali – Amakuru

Ese kwicisha inzara n’ubukene bamwe mu baturage bo mu majyaruguru (Ruhengeri na Gisenyi) amaherezo ntibizitwa Jenoside?

Iyumvire uburyo leta ya Paul Kagame irimo kwicisha inzara n’ubukene abanyacyaro mu cyayenge. Ibyo nta gitangaza kirimo. Abaturage barapfuye barashize bazira malaria na typhoid. Nta bitaro bya leta muri ruriya Rwanda rupima umurwayi ngo bamubonemo malaria cyangwa typhoid. Abaganga bakorera leta bo bavuga ko nta typhoid ibaho usanga ibigo bivura bya prive aribyo biyipima bikayibona bakabaserereza bavuga ko bayibona kubera baba bashaka gucuruza . Abaturage ugasanga baracanganikiwe benshi usanga iyo barwaye bakabona bagaragaza ibimenyetso bya malaria bahita bajya kugura imiti ivura malaria mu buryo bwa magendu. Murumva namwe ko n’uburyo bayifatamo itaboneye. Iki akaba ari ikibazo gikomeye.

Usibye n’icyo kibazo cyo guhita bajya kugura imiti magendu, iyo abaturage batekereje umurongo batonda ku mavuriro ya leta kugirango babavurwe akenshi bakaba basubira mu rugo batavuwe cyangwa ibisubizo by’ibizamini yatanze bitabonetse agomba kugaruka umunsi ukurikiyeho, ibi byose bituma abaturage batitabira kujya ku mavuriro ya leta. Abafite ubushobozi abo mu mujyi bajya mu mavuriro yigenga abo mu cyaro bagahitamo kugura imiti magendu cyangwa nyine bakajya kwivuza mu kinyarwanda.

Hari n’ikibazo cy’ubushobozi buke n’ ubukene, aho umuturage arwara agahera mu kirago akaba yapfa kubera ubukene no kutagira imbaraga zo kugera kw’ivuriro. Umuntu akibaza icyo inzego zibanze zishinjwe imibereho y’abaturage zikora bikakuyobora. Hejuru y’ubukene hakubitiraho kuba ibyo bigo nderabuzima biri mu birometero n’ibirometero umuturage ntabashe gutsindagira ngo ajye kwivuza.

Ibibazo ni byinshi muri ruriya Rwanda ureke umwirasi n’umwicanyi Kagame wirirwa aririmba ngo bazahuye imibereho y’abaturage.

Ange Uwera

Exit mobile version