Abavumbuzi muby’ubuvuzi nibakomeze akazi kabo kuko haracyariho indwara nyinshi zitaramenyekana neza ikizitera nuko zifata cg se niba zandura. Ntanumuti waboneka zitaravumburwa.
Mu myaka mike ishyize Kibuye mu Karere ka Karongi habayeho umugabo w’inzobe witwa (Izina rye ndigize ibanga) akaba yarahagarariye RAMA muturere twa Rutsiro, Karongi na Nyamasheke afite ibiro Karongi m’Umurenge wa Bwishyura.
Uyu mugabo yagezeho abura inzu yo gukodeshya kubera yamburaga ba nyiramazu. Yayibagamo amezi 3 cg 4 atarakwishyura ubukode wageraho ukamwirukana nabwo byasakuje cyane akemera kuva mu nzu. Byagezeho rero bimenyekana hose bityo abura icumbi burundu yewe kugeza nubwo bwanyuma yagiye kuba mubupfune.
Sibyo gusa kuko yinjiraga muri Restora agasohoka akitahira mwamukurikira akabatuka, mukabare naho nuko yarinjiraga akanywa yarangiza akisohokera akagenda. Naho mutubare twinshi bari bamaze kumumenya mwarajyanaga mwatumiza ibyo mufata ugatungurwa nuko bagusabye kwishyura mbere.
N’abantu kugiti cyabo wasangaga uyu amufitiye 49.000Rwf, uriya ataka ko amuheranye 27.000Rwf, kanaka nawe amurimo 69.000Rwf. Abo yarakuriye mukazi bo bari baragowe.
Umunsi umwe muri Gicurasi umukozi umwe yansanze mubiro andegera uwo muyobozi wabo ko bamwoherereje amafaranga yo kwiyakira kumunsi wabakozi. Uwo muyobozi wabo yababwiye kwitabira ibirori kuri stade Gatwaro bavayo akabajyana muri Hoteli bakiyakira. Baragiye muri stade ibirori birangiye bamushatse basanga yagiye cyera na phone yayijimije umunsi wabakozi uba urangiye uwo mutype abariye atyo. Uwo waje kundegera yambwiraga ko uwo muyobozi yamufatiranye akiri mushya mukazi akamwaka ngo amugurize 49.000Rwf none yanze kumwishyura.
Niyemeje kwegera uyu muyobozi ndamutumiza mubiro byanjye ngamije kumenya ikibazo yaba afite. Mugihe namubazaga impamvu yansubije yisekera ati “erega afande jye sinakwishyura AMABONO”. Kuriwe abo yamburaga bose nababaga bamwemereye kumuha service kuri we bari amabono. Nubwo ntazi amabono icyaricyo namubajije impamvu we abona abano bose ko ari amabono akomeza kwisekera. Narakurikiye nsanga uyu mugabo nta nzu yubakaga ngo wenda nicyo cyamuteraga kubaho atyo mumugayo nsanga yariberaga kwa nyina. Mukuri kose uyu mugabo yikundiraga amaraha y’utubyiniro, n’abagore beza bikamutera kwiberaho ntacyo atunze ahubwo ari umuhemu ndetse hari n’indaya yazanaga agashaka kutazishyura bagaserera.
Rimwe rero yaje kubona ikibazo cyarageze ibukuru arampamagara ngo mbimugiremo, naragiye musanga muri hoteli turanywa turarya arangije aranceremba nanjye acaho ndamubura, erega nanjye aba ampinduye ibono atyo. Naramuhamagaye ambwira ko yagiye kucyuma ATM ngo kureba amafaranga aze yishyure none asanze icyuma kitakoze ninishyure azaba ayansubiza.
Niba abo atajyaga yishyura bose yamburaga ari amabono murumva ko nanjye yampinduye ibono nubwo ntazi icyo bisobanuye.
Amavugurura niba atarakuye mukazi uyu mugabo simbizi.
Kubwawe iki ubona atari uburwayi?
Yanditswe na Christophe Kanuma