Site icon Rugali – Amakuru

Ese kureba umupira mu Butaliyani no kwiziha dipolomi y'umuhungu we nibyo Kagame yita gukorera abanyarwanda?

Mu minsi ishize ubwo yari Boston muri Amerika Kagame yarihanukiriye abeshya abanyarwanda ko iyo yatembereye mu mahanga aba yagiye guhahira abanyarwanda. Kuri Kagame kujya kwishimisha i Milan mu Butariyani areba umupira wa finali ya shampiyona y’iburayi hagati ya Real Madrid na Atletico Madrid nabyo abyita guhahira abanyarwanda.
Ibaze nawe! Kagame n’umukobwa we Ange ku wa gatandatu bari barimo bishimisha bareba umupira i Milan, nyuma y’umupira bafata ya ndege Kagame akoresha kwiba amafaranga yacu atema ikirere yerekeza i Boston, Massachutts muri Amerika aho bari bagiye mu muihango yo kwizihiza dipolomi y’umuhungu we bucura Brian Kagame wari warangije amashuri yisumbuye. None se ibi nabyo nu kuduhahira cyangwa no kwihahira we n’umuryango we?
None twagirango twongere tubumvishe amajwi ya Kagame aho yihanukiye akabeshya abanyarwanda n’amahanga ko iyo buri gihe agiye hanze aba ari ku kazi cyangwa yagiye guhahira abanyarwanda:
https://www.youtube.com/watch?v=-TV3Lir59kE
Amafoto atatu ari hasi ari bukwereke uburyo Kagame, umukobwa we Ange n’inshuti ye y’umukobwa tutazi izina bari mu bihe byiza aho bari bagiye kureba umupira w’amaguru i San Siro mu Butariyani. Ese ibi nibyo Kagame yita guhahira abanyarwanda cyangwa kuba ari ku kazi?
m_Kagame-UEFA
Muri iyi photo iri hasi muri bwibonere aho Kagame n’umuryango we wose bagiye i Boston Massachussets aho umuhungu we yarangije amashuri yisumbuye. Bavandimwe, reka mbibutse ko iri shuri Brian Kagame yarangijemo, ku mwaka ugomba kuriha hafi miliyoni 39 z’amanyarwanda (FRW 39,068,000). None se ibi nibyo Kagame yita guhahira abanyarwanda cyangwa nibyo umuntu yakwita gusahura igihugu?

Vincent Karekezi
Portland, Oregon

Exit mobile version