Site icon Rugali – Amakuru

Ese kurata ISUKU n’ IMITAMENWA muri Kigali mu gihe abaturage barya ntibahage bimaze iki?

U Rwanda mu bihugu 15 byambere ku isi bifite abaturage benshi barya ntibahage. Igishushanyo mbonera cy’imiririre muri Africa “Africa Nutrition Map” cyashyizwe ahagaragara n’Ubufatanye nyafurika mu Iterambere rya Africa ‘New Partnership for Africa’s Development (NEPAD)’ kuri uyu 01 Kamena, kiragaragaza ko ibihugu byose bya Africa bifite umubare w’abaturage barya ntibahage nubwo bifite imibare itandukanye.

Iki gishushanyo mbonera “Africa Nutrition Map” kigaragaza ko mu Rwanda hari abaturage bagera kuri Miliyoni 3,9 barya ntibahage (people under nourished), nubwo 46,6% by’ubutaka bw’u Rwanda ari ubutaka bwiza bwera. Ndetse 18,3% by’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga bikaba ari ibiribwa.

NEPAD ivuga ko imibare yayo iyivana mu mibare ya 2016 ya Global Nutrition Report, muri FAO, muri Banki y’isi no muri OMS/WHO.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) mu Rwanda Geraldine Mukeshimana, mu butumwa bugufi, yabwiye Umuseke ko iyo mibare batazi aho NEPAD yayikuye.

Ati “Izo data (amakuru) ntazo twabahaye, nta nubwo twakoranye.”

Umuvugizi wa MINAGRI Ange S. Tambineza yabwiye Umuseke ko ikibazo nk’icyo cyo kuba hari Abanyarwanda batarya ngo bahage kitareba Minisiteri y’ubuhinzi gusa, kuko ngo ikiyireba ari uko umusaruro w’ubuhinzi uboneka kandi uhagije kandi ngo kugeza ubu ukaba uhari.

Ati “Ikintu kitureba ni umusaruro kuba uhari,….imibereho y’abaturage mu gihugu, ubukungu bwabo n’ubukene bwabo, uko batunze n’uko bafite ubushobozi bwo guhaha (pouvoir d’achat) ibyo ni ibindi bitari ibyacu, twe dushobora gutanga umusaruro uhagije mu buhinzi bwacu aho tugomba guhinga tukahahinga, kandi umusaruro ukaba uri hejuru ariko ugasanga wenda ubushobozi bwo guhaha (pouvoir d’achat) budahari, ibijumba n’ibirayi n’ibishyimbo bikaba byuzuye biri mu isoko bitabuze ariko n’ubundi njye witwa Ange kuko ntafite amafaranga simbihahe ngo ndye mpage.”

Yongeraho ati “Tubazwa umusaruro,umusaruro mu gihugu muri rusange urahari, ariko kuba hari abantu badahaga, niba n’igihugu….Leta ubwayo yemera imibare igaragaza ko hari abantu 39% bari munsi y’umurongo w’ubukene, 16% bari mu bukene bukabije ni ukuvuga ko abakene mu gihugu bahari abo rero ubushobozi bwo guhaha bwabo buri hasi, niba buri hasi bashobora kutabona ibyo gufungura bihagije.”

Tambineza avuga ko bashobora gukora mu bigega by’igihugu bagafasha abafite ikibazo cy’ibiribwa iyo habaye ikintu kidasanzwe nk’iyo hateye ikiza.

Mu bihugu 43 byatanze imibare, u Rwanda ruri mu bihugu 15 bifite abaturage bari hejuru ya miliyoni eshatu z’abaturage batarya ngo bahage birimo na Tanzania, Uganda, na Kenya byo mu karere.

Iki cyegeranyo,NEPAD ivuga ko kiba kigamije kwerekana igipimo ku muhate w’ibihugu mu kurwanya imirire mibi muri Africa. Ivuga ko amakuru bavana mu bihugu binyuranye ku mugabane atanga ishusho y’uko iby’imirire byifashe ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi muri Africa uko kimeze.

Ibihugu bifite abaturage benshi batarya ngo bahage.

Iyi raporo nshya ya NEPAD ivuga kandi ko byibura 37,9% by’Abanyarwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, mu gihe mu banyarwanda bakuze 4% bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

NEPAD kandi igaragaza ko ikibazo cy’indwara ya Diyabete (Diabetes) mu Rwanda nacyo kirimo kuzamuka, kuko ngo mu Banyarwanda bakuze byibura 6,1 bafite Diyabete.

Ibihugu bidafitiwe amakuru

By Martin Munezero
Umuryango.rw

Exit mobile version