Site icon Rugali – Amakuru

Ese kuki Perezida Kagame yikura mu bayobozi bagomba guhagurukira impamvu abaturage bamwakiriza ibibazo?

Nduhungirehe na Fred Ibingira

Perezida Kagame yasabye abayobozi guhagurukira impamvu zituma abaturage bamwakiriza ibibazo. Perezida Paul Kagame yavuze ko inzego zitandukanye zikwiye gushakira hamwe impamvu zituma hari ibyemezo bimwe by’inkiko bidashyirwa mu bikora, hagafatwa ingamba zigamije guha abaturage ubutabera bukwiye.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Kabiri yari mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2019/2020.

Perezida Kagame yabanje gushimira abagize urwego rw’ubucamanza n’abo bafatanya, by’umwihariko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, uruyoboye muri iyi myaka icumi ishize. Ni igihe cyaranzwe no gukomeza kunoza imikorere y’urwo rukiko, kandi yabigizemo uruhare runini, rugaragara.

Gusa yavuze ko mu mirimo yose ikomeje gukorwa mu nzego zose usibye n’iz’ubucamanza, bitewe n’igihugu cyacu aho kiva, aho kigeze n’aho kijya, imirimo ikiri myinshi kandi hari ibikwiye kongerwamo imbaraga.

Yahise akomoza ku buryo iyo ageze hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, hatabura Abanyarwanda bahaguruka bakamugezaho ibibazo by’imanza zabo, rimwe bakamwitiranya na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ati “Ugasanga imanza zavutse bundi bushya, cyangwa se n’izitwa ngo zararangiye mu nkiko, bakarega bavuga ko uko zarangiye bitubahirijwe kandi bimaze imyaka. N’aho imanza zaciwe neza ku buryo bugaragara, wumva ko nta nenge wabishyiraho, ariko ibyavuyemo ntibishyirwe mu bikorwa. Ibyo bihora biza buri munsi, buri gihe uko nahuye n’Abanyarwanda.”

“Ibi biba byerekana, ntabwo ari intege nke gusa mu butabera cyangwa mu bucamanza, ariko ni nk’indorerwamo inzego zose z’igihugu zikwiye kwireberamo. Kuba bituzuzwa, wahera ku bucamanza cyangwa ku butabera, ariko ugakomeza uganisha no ku zindi nzego, ubaza ukuntu ibintu biba byavuye mu manza bikwiye kubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa, aho rero haracyari ikibazo, nasaba ko tucyiga neza tugashaka uko byanozwa kurushaho.”

Yagaragaje ko nubwo haboneka icyo kibazo, Abanyarwanda bafitiye icyizere urwego rw’ubucamanza, urebye uburyo abaturage basigaye baregera inkiko ku bibazo by’amategeko abangamiye inyungu rusange cyangwa atandukanye n’ibigenwa n’itegeko nshinga.

Ni ikintu kimaze kugaragara uhereye ku baregeye Urukiko rw’Ikirenga bashaka kuzitira ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu 2015, uburyo umunyamategeko Mugisha Richard yareze leta asaha ikurwaho rya zimwe mu ngingo z’amategeko ahana kandi agatsinda, ndetse hari n’urubanza ruri mu Rukiko rw’Ikirenga rwashojwe ku itegeko rishya ry’imisoro.

Perezida Kagame yavuze ko abantu batinyuka kubivuga kubera ko baba bafitiye icyizere abo babigezaho, “naho ubundi ari bibi, abantu bakwicecekera gusa bakumirwa, ntibabone aho babijyana.”

Yakomeje avuga ko ibinengwa uru rwego aba ari ukugira ngo havemo amasomo yo gukosora ibitagenda neza no gufasha mu kugera ku rundi rwego rushimishije.

Perezida Kagame yagarutse kuri raporo y’Umuryango Transparency International aheruka gusoma, avuga ko yasanze igaragaza ko ibipimo bya ruswa mu Rwanda byamanutse mu zindi nzego, ariko mu bucamanza bikazamuka.

Yakomeje ati “Ni ukuri [cyangwa] si ukuri, ariko ni ibituma abantu batekereza bakavuga bati ariko iki cyaba ari ikibazo twashaka uko dukemura. Nanone nk’uko nabivuze, ntabwo nshaka kugira ngo muri rusange nubwo bigaragara ko byagiye bigabanuka mu gihugu, ibintu bya ruswa, bikaba bigaragara mu bucamanza ko bizamutse, ntabwo nibwira ko bivuze ngo ikibazo kiri mu bucamanza gusa, ahandi harera de!”

“Kuko nk’uko nababwiye mbere, ibyinshi bigaragara mu bucamanza ni ikimenyetso cy’ibibazo biri no mu zindi nzego muri rusange kuko turuzuzanya, dukorera hamwe, ntabwo inzego z’ubucamanza zakora neza igihe izindi nzego zikora nabi. Icyo nkizaniye gusa kugira ngo tucyumve neza, dushake ukuntu niba ari ukuri, [turebe] ibyo gishingiyeho n’ukuntu byakosorwa.”

Yavuze ko bisaba ubushake bwa buri wese ntawe usigaye inyuma, akangurira abayobozi gukomeza kwegera abaturage hagamijwe gushaka uko ahari ibibazo byakemuka.

Igihe cyo gutanga ubutabera gikomeje kugabanuka

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege, yavuze ko ubwo yahabwaga kuyobora urwego rw’ubucamanza mu 2011, hari byinshi rwari rumaze gukora ariko hakiri n’ibibazo by’ingutu. Byarimo ubwinshi bw’ibirego n’umubare muto w’abacamanza n’abanditsi, ugasanga ibirarane bihora ari byinshi, kubona ubutabera ku gihe bikaba inzozi mu manza zimwe.

Kugeza ubu ngo urubanza rwinjiye rucibwa mu gihe kitarenze amezi ane ku mpuzandengo, mu Rukiko rw’Ikirenga igihe urubanza rufata kikaba cyaravuye ku mezi 69 mu mwaka wa 2011, kigera ku mezi 4.5 muri uyu mwaka.

Yavuze ko n’umwimerere w’ibyemezo bifatwa n’inkiko ukomeje kuzamuka, kuko umubare w’imanza zihindurirwa ibyemezo mu bujurire zavuye kuri 20% zigera ku 8%, kuva mu 2011.

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, yavuze ko urwego ayoboye narwo rukomeje gutera intambwe mu kwihutisha amadosiye kandi igipimo ruyatsindiraho kiri hejuru.

Yavuze ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Kamena 2019, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 45444, yiyongereye cyane kuko guhera mu mwaka wa 2015/16, amadosiye Ubushinjacyaha bukuru bwakira yiyongereyeho 78%, avuye ku madosiye ibihumbi 25.

Yavuze ko hafashwe ingamba zo kwihutisha akazi zirimo kwifashisha ikoranabuhanga, ndetse hashyizweho ingamba zituma ibyaha bidakomeza kwiyongera zirimo ubukangurambaga no gukomeza ubushakashatsi bugamije gusobanukirwa impamvu y’ubwiyongere bw’amadosiye.

Yakomoje mu gukurikirana abaregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihugu, ko hari amadosiye 191 mu mwaka ushize yakorewe inyandiko mpuzamahanga zitanga ibirego, zikoherezwa mu bihugu abakekwaho ibyaha baherereyemo.

Yavuze ko mu mwaka ushize bashyize imbaraga mu kurwanya ibyaha by’inzaduka birimo ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’iterabwoba, ibihungabanya umutekano w’igihugu, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’iyezandonke.

Yakomeje ati “Umwaka ushize wa 2018/19 kandi twahuye n’ikibazo cy’abantu basambanya abana cyiyongereye by’umwihariko, amadosiye twakiriye ajyanye n’ibyo byaha yavuye ku 2996 twakiriye mu 2017/18, agera ku 3363 mu mwaka ushize wa 2018/19. Twashyize ingufu mu kuyakora kuko muri ayo yinjiye twakoze agera ku 3350 ari ku kigero cya 99%.”

“Ibi kandi binajyana no gukurikirana ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranwe, aho muri uyu mwaka ushize twakiriye dosiye 1601, turazihutisha dukoramo 1599, angana na 99%. Aya madosiye kandi twayatsinze ku kigero cya 93.7%, ibi kandi dukomeje kubishyiramo imbaraga mu bukangurambaga dufatanyije n’izindi nzego, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umuryango nyarwanda.”

Ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu byarahagurukiwe

Ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, Umushinjacyaha Mukuru Mutangana yavuze ko bakiriye amadosiye 1075, hakorwa 1052.

Yakomeje ati “Mu manza zasomwe, Ubushinjcyaha bwatsinze ku kigero cya 76%, amafaranga yagarujwe n’Ubushinjacyaha mu isanduku ya leta nta rubanza rubayeho ni 581 745 918 Frw.”

Yanavuze ko hari imanza 158 Ubushinjacyaha bwakurikiranyemo abantu 188 inkiko zahamije ibyaha, zibategeka gusubiza miliyoni 546.8Frw, zibaca n’ihazabu ya miliyari 1.08 Frw, bategekwa kuyasubiza.

Yavuze ko hashingiwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta yo mu 2016, hakurikiranywemo abantu 22 harimo abakekwaho kurigisa umutungo wa leta ungana na miliyoni 283 Frw, n’abakekwaho gutanga amasoko yateje leta igihombo, izo manza zikaba zitegereje kuburanishwa.

Yanavuze ko Ubushinjacyaha bwashyikirije Minisitiri w’Intebe urutonde rw’abakozi 97 ba leta, bakoze amakosa kugira ngo bafatirwe ibihano mu rwego rw’akazi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, Julien Kavaruganda, yavuze ko mu mwaka ushize uru rugaga rwafashije mu rwego rw’amategeko abatishoboye barenga 3720, ku buntu.

Ati “Tubishyize mu mibare, ubwo bufasha bwatanzwe n’urugaga bwagira agaciro ka miliyari ebyiri, na miliyoni 165 Frw, ugereranyije n’umwaka ushize hakaba hariyongereyeho 28% mu bufasha butangwa n’urugaga.”

Perezida Kagame yasabye mu gihe urwego rw’ubucamanza rukomeje guteza imbere imikorere yarwo, hasuzumwa niba ugukomeza kuzamuka kw’ibyaha kudaterwa n’ibihano bito, bikaba byakazwa.

Umushinjacyaha wa Gisirikare Major Dennis Ruyonza hamwe na Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikari Lt Col Asiimwe Charles Madudu mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2019/2020

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’abaminisitiri, Kayisire Marie Solange; Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine

Abacamanza batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege, Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille na Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye, baganira

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu Musenyeri John Rucyahana baganira mbere y’uko umuhango utangira

Abayobozi bahagurutse mu gihe cyo kuririmba indirimbo y’igihugu

Abayobozi batandukanye b’inzego za Leta bitabiriye uyu muhango

Uhereye imbere: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Nduhungirehe Olivier; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi (wa mbere iburyo), Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira (hagati) na Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba (ibumoso)

Abayobozi bahaye icyubahiro Indirimbo y’Igihugu

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yashimye intambwe urwego rw’ubucamanza rumaze gutera nubwo hari ibikeneye kunozwa

Perezida Kagame yasabye ko urwego rw’ubucamanza kimwe n’izindi ziharanira ko abanyarwanda babona ubucamanza bunoze

Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura na Komiseri Mukuru wa Polisi Dan Munyuza, baganira

Perezida Kagame yerekeza ahafatiwe ifoto y’urwibutso

Perezida Kagame mu ifoto hamwe n’abayobozi b’urwego rw’ubucamanza

Exit mobile version