Ese kuki Kagame yumva ko bazafasha interahamwe? Bashobora kutazifasha ariko bagafasha iza Gen Kayumba cyangwa Paul Rusesabagina!
‘Abashaka gufasha interahamwe gutera u Rwanda,uwampa ngo babigire vuba nkwereke’
Perezida Paul Kagame ashingiye ku makuru y’uko hari ibihugu byo mu karere bishyigikiye abahunze u Rwanda bashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni; yavuze ko abazagerageza gutera u Rwanda nabo bazineza ko bitazabahira,
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’umugoroba wo Kwibuka waberaga kuri Stade Amahoro.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka, ariko ikibazo kinini kigasigara mu bihugu byo mu Karere byahungiwemo na benshi mu bakoze Jenoside, bakahashinga imitwe yitwaje intwaro.
Dr Bizimana yatanze urugero kuri FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko yo n’indi mitwe bihuje intego nka Rwanda National Congress (RNC) na FDU-INKINGI bakomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere no mu bihugu bya kure bafashijwe na bamwe mu Banyamahanga babifitemo inyungu za politiki.
Yakomeje agira ati “Ikibazo ni uko hari abayobozi bo mu Karere no mu bihugu bya kure bagiye bagaragaza ko bashyigikiye iyi mitwe igendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse bamwe bakanerura bagasaba u Rwanda ko rwashyikirana n’abo bicanyi mu buryo bwa politiki. Hari n’ibihugu duturanye nka Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi bikomeje guha urubuga abo bantu, kubakoresha no kubashyigikira.”
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite inshingano yo guharanira ko Jenoside itazongera kuba mu gihugu, mu bindi bihugu ho rukaba rwafatanya n’amahanga mu kuyikumira.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ajya yumva ko mu bihugu by’abaturanyi hari ‘abaribwaribwa’ ngo bashaka gufasha Interahamwe n’indi mitwe gutera u Rwanda, ariko ngo yiteguye guhangana nabo.
Yagize ati “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke. Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje, ariko bamwe bashaka no kubikora ubundi barabizi, bazi ko bitazabahira. Ngira ngo ni nacyo kibatinza. Ariko uwangirira ngo babigerageze.”
Perezida Kagame yavuze ko ibikorerwa mu bindi bihugu u Rwanda ruzategereza amahanga icyo azabikorera, ariko ngo ibyo kugarura Jenoside mu Rwanda byo “ntabwo bishoboka.”
CNLG ivuga ko hakenewe ubufatanye n’amahanga mu gushyira imbaraga mu kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro no kuyica intege muri gahunda yayo yo gukomeza gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere, gukomeza kwica no guhohotera abaturage b’Abasivile.
Iyi komisiyo kandi ivuga ko “Gufatanya n’aba barwanyi no kubaha urubuga rwa politiki ubwabyo ni ubufatanyacyaha mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu bindi bikorwa by’ubwicanyi biranga abo barwanyi barimo benshi bakoze Jenoside mu Rwanda muri 1994.”
Ibi kandi ibihuza no kuba hagati ya 2003 na 2014, Umuryango w’Abibumbye warafashe ibyemezo birenga 10 bisaba amahanga guha akato FDLR no gufatanya kuyirandura, ariko kugeza ubu ngo ntibirakorwa.
Ubushakashatsi CNLG yakoze mu 2015 bwerekanye ko kuva muri 1995 kugeza ubu, ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye igabanuka ku gipimo cya 83.9%. Ingengabitekerezo ya Jenoside ngo isigaye hake ku gipimo kiri hasi cya 10%.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

– See more at: http://www.muhabura.rw/amakuru/politiki/article/abashaka-gufasha-interahamwe-gutera-u-rwanda-uwampa-ngo#sthash.dzesWDuF.dpuf