Abapoliticiens baguye muri genocide bashyinguwe ku i Rebero bakaba bibukwa le 13/04 … hari umuntu wari wahambonera H.E na rimwe yaje kubunamira?
Nibutse abatabizi ko abo banyakwigendera abenshi bazize kudashyigikira regime ya Habyara bakaba barakekwagaho kuba ibyitso by’inkotanyi … abenshi nicyo bazize kuko mu ndangamuntu ntibahigwagwa ariko izina ryabo ryari kubashakishwa kubera imyumvire yabo …
Ubundi nge abantu nkaba baba bafite amahirwe yo gukama ingoma bakayitesha ahubwo bakamesa kamwe bakanga ikibi gikorwa na bene wabo niyo cyabakenesha cg kikabicisha ariko bakabaho bigenga mbafataho urugero … Hari abantu nkunda cyane kuburyo imbaraga bakoreshaje banga ikibi nzifuza nk’ umuntu wese warebye Habyara mu maso akamubwira ati Nyakubahwa aha naha uri gukora nabi ndabyanze … u Rwanda mbona ruzahora rukeneye abantu nkabo ikibazo gusa ni uko batajya bagira amahirwe yo kuruyobora!!!
Izo ntwali zitubere urugero tuzizirikane kandi ziruhukire mu maboko Ndihanganisha imiryango yabo n’u Rwanda rwabuze ab’ingenzi
Pam Philios