Nzamwita yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ngo bikekwa ko ashaka guhungabanya umutekano. Me Nzamwita Toy yarasiwe mu masangano y’imihanda ya KBC, ku muhanda ugana ku nyubako ya Convention Center.

Mu kiganiro yaraye agiranye na Television Rwanda, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko iki gikorwa gifatwa nk’impanuka cyabaye ubwo Nzakamwita wari utwaye imodoka agashaka gusatira umuhanda utemewe kunyurwamo.

ACP Twahirwa yavuze ko nyakwigendera yahagaritswe akanga guhagarara ahubwo agakomeza gusatira iyi nzira itari nyabagendwa ndetse akagonga n’ibyapa bigaragaza ko iyi nzira itanyurwamo n’ibinyabiziga.

Ati “ Murabizi ko muri iki gihe hariho n’ibikorwa by’iterabwoba, yashoboraga no kuba agiye guhungabanya umutekano.”

ACP Twahirwa yavuze ko nyakwigendera yari yasinze, akavuga ko umuplisi yamuhagaritse yabona yanze guhagarara akarasa imodoka, nyuma bagiye kureba basanga na nyakwigendera hari isasu ryamufashe agahita ajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali gusa ngo yahise ashiramo umwuka.

Ku rubuga rwa Twitter, Police y’u Rwanda ivuga ko yabajwe n’urupfu rwa nyakwigendera. Iti “ RNP iricuza ku kubura ubuzima muri iki gikorwa cy’impanuka kandi irihanganisha (RNP) umuryango w’uwitabye Imana.”

Police y’u Rwanda ivuga ko iperereza rikomeje ku rupfu rwa Me Nzamwita. Ngo iricuza ku kuba uyu munyamategeko yarashwe akahasiga ubuzima.

Source: Umuseke