Umugabo w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akoresha ibirori mu cyumweru cy’icyunamo.
Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu bagera ku 10 bari mu birori byo gufata irembo ry’umukobwa we, byabereye iwe mu rugo mu Kagari ka Mututu ku Cyumweru, tariki 10 Mata 2016.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Habineza Jean Baptiste, yatangarije Kigali Today ko abari muri ibyo birori bose bahise batabwa muri yombi bakaba bashyizwe mu maboko ya Polisi bashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi .
Yagize ati «Uwo mugabo n’abo bari kumwe batawe muri yombi kuko bari mu gikorwa cyo gupfobya Jenoside bakoresha ibirori mu gihe abandi bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.»
Habineza avuga ko byari ibintu byari bizwi neza ko mu cyumweru cy’icyunamo, mu Rwanda nta bikorwa byo kwishimisha bikorwa kuko biba bibujijwe.
Ati «Igikorwa cyo gufata irembo kiri mu bikorwa bifitanye isano n’ibirori ndetse no kwishimisha. Ni yo mpamvu bafashwe nk’abari gufobya Jenoside muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka.»
Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Nyanza, Kayigamba Canisius, na we yemeje ko ko ayo makuru yayamenye akavuga ko ari ugutoneka abibika ababo.
Aganira na Kigali Today, yagize ati «Nabimenye ndetse n’uriya mugabo nasanze nari muzi. Ni umuntu ujijutse wahoze akora muri Komini mbere ya Jenoside. Urumva ko yabikoze ashaka gutoneka abantu bari mu cyunamo.»
Abafatiwe muri ibyo birori bose bahise bashyirwa mu maboko ya Polisi ikorera mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza kugira ngo bakurikiranweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibilizi bwabitangaje.
Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ngo agire icyo abitubwiraho ariko ntibyadukundira.
Inkuru dukesha Kigalitoday.
IZINDI NKURU  Rugema Kayumba: Urufunguzo rwo kurangiza intambara muri Congo rufitwe na KAGAME!!