Site icon Rugali – Amakuru

Ese kuki hegura abayobozi b’uturere gusa? Kagame n’abaminisitiri be bo bazegura ryari?

Pam Philios aragira ati:

Mu Rwanda ibyanditswe akenshi ni ntamakemwa, ibivugwa nabyo rwose wanenga mo mbarwa … ariko ikiba kihishe inyuma y’inyuguti nicyo rurangiza! Nkubu hari inkundura yo kwegura mu turere tw’ U Rwanda kandi buri muyobozi weguye yongeraho ko ari ku mpamvu ze bwite yeguye … byavuye za Rusizi none biminutse za Nyagatare …. mu byumweru 2 gusa uturere tunyujijwemo umweyo! Nande? Kibonumwe ….

Ese koko ni ku mpamvu zabo bwite? Niba ariko ubyumva koko wararozwe ushake muganga aguhumanure!

Ibi nibyo nkunda kubabwira mwe dusangiye ururimi ko mu Rwanda ukuli ariko kuzatubatura gusa numvwa na bake … umuntu niba yegujwe kubera amakosa kuki bidatangazwa? Ntago njya numva impamvu ibyo bigirwa ibanga bagafata abantu bose nkaho ari impumyi batabona ko hari ikitagenda

Dore inkuru yasohotse muri KigaliToday:

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare yari igizwe na Mupenzi George wayoboraga Akarere, Kayitare Didace wari ushinzwe ubukungu ndetse na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza bamaze kwegura.

Abo bayobozi beguye, nyuma ya Komite nyobozi ya Bugesera yeguye mu mpera z’icyumweru gishize, na bo bakaba bareguye bakurikira Komite nyobozi ya Gicumbi na yo yari yegujwe muri icyo cyumweru

Aya makuru aravuga ko abo bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Rukeba Chantal Atukunda umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare yemeje ko abo bayobozi bose bamaze kumugezaho ubwegure bwabo.

Avuga ko igisigaye ari uko hagiye gutumizwa inama njyanama igasuzuma ubwegure bwabo hakanemezwa uzaba ayobora akarere by’agateganyo. Yemeza ko nta mpamvu batanze bashingiyeho basaba kwegura kuko banditse ko babikoze ku mpamvu zabo bwite.

Exit mobile version