Site icon Rugali – Amakuru

Ese kuki abanyarwanda benshi bifuza ko Josiane Mwiseneza yatwara ikamba rya Miss Rwanda?

Miss Rwanda
Kuvuga nabi Josiane Mwiseneza no gushaka kugaragaza ko utamushyigikiye n’icyaha cyatuma utakaza abafana bawe; yego ndabyumva ariko rero icyo benshi batazi cyangwa birengagiza n’uko ikintu gishimisha cyane umunyamakuru uwariwe wese n’ukubona yandika inkuru abantu benshi ntibayivugeho rumwe.

Mu mwuga w’itangazamakuru uko jye nywuzi buri wese uwukora afite uburenganzira bwo kuvuga no kubona ibintu uko abyumva bipfa kuba byubahirije amabwiriza y’itangazamakuru.

Nabashije gusoma ibinyamakuru ndeba no kumbuga nkoranyambaga mbona abantu bose bafuga rumwe bajya umujyo umwe mugushyigikira Josiane Mwiseneza ko yatwara ikamba rya Miss Rwanda. Kibuye nayo yaba ibonye umumiss, birashimishije!

Ariko nabashije kugwa kukinyamakuru kibona ukundi ibya Josiane muri Miss Rwanda, icyo kinyamakuru natanze links zacyo zivuga Josiane ukundi mbona ibitutsi bingannyeho nkuruvunganzoka. Yewe hari nabantu banjye bo hafi cyane bagiye bangaragariza uburyo badashimishijwe nuko nahererekanije www.ihame.org kivuga nabi umufana wabo. Aka n’akumiro mubyukuri!

Kuki abantu muriki kinyejana bacyifuza pensé unique? Isi izarinda isaza abantu badatekereje kimwe. Never!

Josiane Mwiseneza mwifurije amahirwe masa muri Miss Rwanda gusa abafana be bige koroherana.
Abanyarwanda barekeraho kwikirigita bashaka kugaragaza imbamutima zabo kuri Josiane Mwiseneza kubwabo bafata nkubahagarariye mubyo ntashatse kuvuga hano.

Umunyamakuru Muramira Regis yatangaje ko we yumva Josiane atahagararira uRwanda nka Miss Rwanda none barimo kumwandagaza ku mbuga nkoranyambaga. Why? Hari nimbaraga nyinshi zashizweho kuburyo abantu bamwe bagiye bashyiraho links zivuga ko adakwiye facebook yagiye izisiba ngo abafana ba Josiane banditse ko izo posts zidakwiye.
Izo mbaraga kuki abanyarwanda batazishyira mukurwanya ibibi bikorwa na Leta

Nanjye reka mvuge ko niba ari uburanga bareba ndumva Josiane adakwiye ariko niba arizindi siasa bazamutore ndamushyigikiye cyane.

Natsinde rwose ajye mbere Josiane Mwiseneza wacu

Kanuma Christophe

Exit mobile version