Site icon Rugali – Amakuru

Ese kuki abanyarwanda bakomeje guhemukirana haba mu nshuti cyangwa se abavandimwe?

Ikibazo cy’ubuhemu cyabajijwe muri Rwanda Day cyateje impaka z’urudaca mu Rukiko

Gakuba Fleury yiyambaje Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo arega uwitwa Dr Bahati William kumuheza ku mutungo bahuriyeho ndetse no kumwirukana muri sosiyete bashinganye.
Muri Rwanda Day yabereye mu Buholandi mu mwaka ushize, uwitwa Gakuba Fleury yagejeje kuri Perezida wa Repubulika ikibazo cy’uko yahejwe mu ivuriro na Dr Bahati William barishinganye. Icyo gihe yagiriwe inama yo gukomeza mu nkiko nk’uko yari yarabitangiye.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2016, Urukiko rw’ubucuruzi rwatangiye kumva ishingiro ry’icyo kirego, mu rubanza uregwa Dr Bahati William utari mu rukiko yari yunganiwe na Me Mucyo Donatien na Mbarushimana Aimé, naho urega Gakuba Fleury wari mu rukiko yunganiwe na Me Nsengiyumva Vianney na Uwimana Thadée.
Mu gusuzuma niba urwo rubanza rufite ishingiro ku buryo rwaburanishwa mu mizi, abunganira uregwa bagaragaje inzitizi zirimo ko Gakuba aregera ibiri mu nyungu z’ikigo kurenza ize, aho kuba aricyo arega, akarega umuntu ku giti cye (Dr Bahati).
Me Mucyo yavuze ko Gakuba ibyo aregera biri mu nyungu za sosiyete bashinze, kandi akaba atari we uyihagarariye ku buryo yarega.
Bagarutse kandi ku biri mu kirego ko Dr Bahati yikubiye inzego zose z’ubuyobozi, maze bavuga ko sosiyete icunzwe nabi ariyo bigiraho ingaruka atari umunyamigabane.
Muri icyo kirego, Gakuba asaba ko yakwishyurwa amafaranga yakoresheje akurikirana imikorere y’iyo sosiyete, maze abunganira Dr Bahati bavuga ko icyo kirego kidafite ishingiro kuko ngo nta mirimo yakoreye Dr Gakuba ku buryo yayimwishyuza.
Muri rusange ngo Gakuba yagombaga kurega sosiyete bashinze aho kurega umuntu ku giti cye. Abunganira urega bavuze ko atagomba kurega sosiyete kandi hari uwo bafitanye ikibazo kuko ngo aramutse anatsinzwe atamwishyura amafaranga akuye muri sosiyete ahubwo ari ayo mu mufuka we.
Me Uwimana Thadée yavuze ko ibivugwa n’abunganira uregwa nta shingiro bifite kuko Gakuba aregera ku masezerano bagiranye na Dr Bahati ku migabane batanze muri iyo sosiyete, akaba ariyo mpamvu arega umuntu ku giti cye. Umwanzuro uzatangazwa tariki ya 26 Mutarama 2016.
Mu kiganiro na IGIHE, Gakuba yavuze ko yakoresheje ayo mafaranga mu ngendo yakoze zirenze eshatu ava muri Canada aza mu Rwanda kugenzura uko sosiyete yashinganye na Dr Bahati igenda ariko undi ngo akayimuhezamo.
Ku bijyanye n’icyifuzo cye yagize ati “Ndasaba ko yemera tugakorana kuko icyo gitekerezo nagitangije nshaka gukora ngo niteze imbere, igihugu cyanjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”
Dr Bahati mu kiganiro kigufi na IGIHE we yavuze ko ibivugwa na Gakuba ari ibinyoma.
Muri Rwanda Day Gakuba yizejwe ubufasha
Gakuba yabajije ikibazo cye Umukuru w’Igihugu agira ati “Njyewe na Mugenzi wanjye uri i Rwanda, Dr William Bahati twashoboye gushinga umushinga w’ivuriro riri mu rwego rwa clinic (ivuriro), dutanga imigabane 50% buri wese, ivuriro rirakora rimaze imyaka ibiri, riri hariya mu marembo ya Sainte Famille ryitwa Polyclinic de l’Etoile.”
Yakomeje agaragaza ikibazo ati “ Ivuriro rimaze umwaka, nashoboye kujya mu Rwanda ngo ndebe uko ibintu bigenda. Ikibazo ni uko mugenzi wanjye yanyihakanye yambwiye ko adashaka gukorana nanjye, nta bisobanuro yampaye.”
Umukuru w’Igihugu yamubajije inzego yagejejeho icyo kibazo amwibutsa ko yagombye kuba yarakigejeje kuri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB), maze asobanura ko izo nzego zikizi ndetse yanakigejeje mu nkiko.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare yasobanuye ko bakizi ati “Muri RDB ikibazo yarakihagejeje dusanga kiri no mu nkiko, twamugiriye inama ko tuzakomeza gukurikirana uko imigendekere yacyo mu nkiko.”
Umukuru w’Igihugu yamubwiye ko ubwo biri mu nzira akwiye kwihangana bakabyihutisha.
 
Gakuba Fleury

 

Exit mobile version