Iyi nyito yamenyekanye mu matwi y’abanyarwanda benshi muri 94.aho ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwahawe iryo zina. Ubundi Jenoside ni ubwicanyi buba bugamije gutsemba igice,cg gutsemba burundu abantu runaka bahuje igihugu cg se bahuje ubwoko cg se bahuje imyemerere.
Tugarutse ku byabaye mu Rwanda usanga na n’ubu impaka ari zose bamwe bati habaye Jenoside yakorewe abatutsi abandi bati aabaye ebyiri kuko hari n’iyakorewe abahutu. Uko biri kose icya ngombwa ni uko abanyarwanda mu moko yose bishwe kandi benshi cyane iki cyo ngira ngo hafi ya twese abanyarwanda tucyemeranywaho.
Ku bwanjye rero nasanze hari ibintu bidasobanutse kuri iyi nyito:
1.IBUKA ivuga ko Jenoside yatangiye muri 59 igakaza umurego muri 94.IBUKA kandi ishinja Leta ya Habyarimana kuba yarateguye iyi Jenoside ko Habyarimana yafashe ubutegetsi muri 73 ubwo iyo muri 59 yateguwe nande?
2.FPR ivuga ko Prezida Habyarimana yishwe n’abahutu ngo bashakaga gukora Jenoside ese tuvuge ko ari ukuri Habyarimana se ahubwo ubwo ntiyaba ari INTWARI kuko yangaga ko ubu bwicanyi bukorwa kugeza abizize?
3.Ni gute iyi nyito yemejwe kandi nta wayiteguye uragaragara?
4.Ko muri 59 Habaye imvururu zishingiye ku ihinduka ry’ubutegetsi aho ubwami bw’abatutsi bwasezererwaga bugasimburwa na Repuburika nakwita iy’abahutu uku guhangana kw’amoko abiri arwanira ubutegetsi ko bigaragara ko ariko kwakomeje kuba impamvu yo kwicana hagati y’abanyarwanda kugeza aho muri 94 ba Batutsi bagarutse bakisubiza ubutegetsi babwambuye abahutu bityo inzirakarengane ku mpande zombi zikahatikirira ubu iyi nyito niyo ikwiye cg twabyita “ISUBIRANAMO RY’AMOKO”?
Emile Ndamukunda