Ibyaha by’ubwicanyi Kagame yakoze kandi akaba akomeje kubwivurugutamo ni presha (igitutu) ikomeye kuriwe. iyo presha niyo ituma Nduhungirehe atuka ministre w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Madame Sizulu, ingaruka z’ibyo bitutsi akaba ari uko umubano hagati y’ibihugu byombi wongeye gusubira irudubi. Uko igitutu cy’abantu benshi bashaka ko urubuga rwa demokarasi rufungurwa mu Rwanda kigenda cyiyongera niko leta ya Kagame igenda irushaho gukora amakosa. Madame Sizulu yavuze ko yabonanye na Nyamwasa bakaganira, akamusaba ko yifuza kuganira n’ubutegetsi bwa Kagame kugirango barebere hamwe uko yataha akajya mu gihugu cye; bitewe n’uko ubutegetsi bwa Kagame butinya ko abantu babusaba gukora politiki, igisubizo batanga hose ni ibitutsi! Madame Sizulu wabonanye na Nyamwasa yahise yitwa indaya ye na Kigali kugirango bakunde bamwandagaze gusa nk’uko Kikwete yatewe ubwoba ko azicwa kuberako yavuze ko Kagame agomba kuganira na FDLR!
Uretse icyo gitutu Kagame yifitemo cyo gutinya demokarasi, hari n’igitutu gishyirwa ku butegetsi bwa Kagame kivuye kubazungu bamuhaye ubutegetsi, ibyo byagaragaye mu rubanza rwa Diane na Adeline Rwigara. Muri iki gihe ibihugu bya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA),Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE) byafashe ingamba zo kujya bihana abantu bari muri leta ku giti cyabo kandi ibihano batanze bikubahirizwa ku isi yose!Ibyo bihugu byasanze guhana abakuru b’ibihugu bigorana cyane kubera ubudahangarwa (immunité) baba bafite ariko basanga guhana abandi bakoreshwa n’abo banyagitugu byoroshye cyane ndetse bidasaba kunyura mu nzira zigoranye; ni muri ubwo buryo abaministre benshi ba leta ya Joséph Kabila bahawe ibihano byo kudatembera bikozwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE).
Nyuma y’aho abasenateri b’Amerika bandikiye ibaruwa leta ya Kagame yo gusaba guhagarika ibyo kuburanisha Diane n’umubyeyi we Adeline Rwigara, ministre w’Ubutabera “Busingye” yagize ubwoba ko nawe agiye guhanwa, ibyo bituma ajya kugisha inama Paul Kagame y’icyo bagomba gukora kuri urwo rubanza; Kagame yasubije Busingye ko bagomba guca urwo rubanza bakurikije amategeko bize. Muri macye Kagame yashakaga ko abacamanza be bahamya icyaha Diane na Adeline Rwigara ariko bitamwitiriwe bityo igitutu cy’abanyamerika kigashyirwa kuri Busingye wenyine! Ministre Busingye yabwiye abashinjacyaha n’abacamanza ko urubanza rwa Diane n’Adeline Rwigara rugomba gucibwa hakurikijwe amategeko ya kinyamwuga nk’uko Kagame yabimubwiye; ibyo byatumye abashinjacyaha batajya mu isomwa ry’urwo rubanza kuko bari bazi ko Diane na Adeline Rwigara badashobora gukatirwa!
Urubanza rumaze gusomwa, Diane na Adiline Rwigara bagizwe abere, Kagame yahamagaye Busingye amubaza uko bazirengera ingaruka za politiki zo gutsindwa urwo rubanza, ibyo byatumye Busingye yihutira gukora itangazo ryo guhumuriza Kagame! Busingye yagize ati: “Leta irubahiriza icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara kandi iraza gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo. Twamaganye abantu batandukanye bakomeza gutambamira ubutabera mu byo bandika cyangwa bavuga. Tuzakomeza guteza imbere no kubungabunga amategeko yacu, harimo ajyanye n’imigendekere y’amatora, umudendezo w’igihugu cyacu kandi twimakaza kubaha ibyemezo by’ubutabera.”
Ni ubwa mbere hasomwe urubanza, ministre w’ubutabera agashyira ahagaragara itangazo ryivuguruza. Ingaruka zikomeye z’uru rubanza ni uko byagaragaye ko Diane Rwigara yahimbiwe ibyaha na komisiyo ya Kagame ishinzwe amatora kugirango akurwe ku rutonde rw’abakandida ku mwanya wa perezida w’igihugu kuko babona yarashoboraga gutorwa. Ibyo bihita bitesha agaciro itorwa rya Kagame ryo mu mwaka w’2017, abantu benshi bakaba bavuga ko iryo tora rigomba gusubirwamo kuko Kagame yavuze ko yaritsinze mu buriganya!
Ikindi kibazo gikomeye cyashyizwe ahagaragara n’urubanza rwa Diane na Adeline Rwigara ni ikibazo cyo gukora politiki mu Rwanda. Amategeko yadodewe Kagame avuga ko umuntu wese unenze ibintu bitagenda neza mu gihugu ashinjwa icyaha cyo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho; nyamara ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho riba rigomba kugeza kuri rubanda ibintu rinenga bidakorwa neza n’ubutegetsi buriho kugirango abaturage bazarigirire ikizero cyo kuzaritora. Niba urukiko rwaremeje ko ibintu Diane yavuze abwira abanyamakuru bitagenda neza mu gihugu ari uburenganzira bwe nk’umunyapoliti uvuga icyo atekereza, ubwo iryo tegeko ryataye agaciro bityo abanyepolitiki bose bafunzwe kubera ko batubahirije iryo tegeko bagomba gufungurwa!
Nkuko Madame Victoire Ingabire yatsinze leta ya Kagame mu rukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse leta ya Kagame igacibwa impozamarira zirenga miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda, na Diane Rwigara kimwe n’umubyeyi we bagombye guhabwa impozamarira z’umwaka wose bafunzwe kandi nta cyaha bakoze! Kudashobora gusubiza ibi bibazo byose bituma leta ya Kagame ikorana igihugunga iterwa n’igitutu yifitemo (presha) kandi ntahandi yagihungira!
Iyi presha (igitutu) leta ya Kagame yifitemo nitagishakira umuti dushobora kuzabona abaministre bayigize birutse ku musozi kubera guta umutwe! Ntacyo bashobora kuzongera kubeshya amahanga kuko yarangishe kumenya ibyabo byose, ni ababeshyi b’abicanyi nta kindi bashoboye!
Veitasinfo!