Site icon Rugali – Amakuru

Ese koko Lieutenant-General Charles Kayonga yaba ari mu mazi abira!

Amakuru Rugali ikesha umwe mu bantu bari i Kigali utashatse ko tuvuga izina rye kubera umutekano we yatubwiye ko Lieutenant-General Charles Kayonga akaba ariwe uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa ubu ari mu mazi abira aho amaze iminsi arimo guhatwa ibibazo nawa mwicanyi Dan Munyuza.

Twabibutsa ko ubu abahagarariye u Rwanda mu mahanga bose ubu bari i Kigali aho bahamagazwa buri mwaka mu gusesagura imisoro yacu mu manama wibaza icyo agamije bikakuyobera.

Iyi nkuru uyu muntu yatubwiye yashimangiwe n’imwe mu mpirimbanyi y’ihinduka mu Rwanda Gakwerere Rpf ku rubuga rwe mporanyambaga rwa Facebook.

Ikintu kimaze kugaragara muri iyi minsi nuko izi jenerali za Kagame zimaze kumenyekana ko ariba bwoba gusa barutwa n’ababoyi n’abayaya babakorera mu ngo zabo. Nawe se habuze numwe uvamo ngo yihagarareho?

Exit mobile version