Isesengura rya Eric Udahemuka
Minisitiri Nyirasafari Espérance arimo guhurura mu byo atazi kuko atazi ko ISIMBI yatumwe kwiyambika ubusa na DMI/FPR RUSAHURIRAMUNDURU muri wa mugambi mugari wa FPR wo kurindagiza abanyarwanda iteka ngo badatera intambwe igana imbere.
DORE UKO BIKORWA
Muri DMI harimo department ishinzwe guhora ishakisha ibintu bishitura abanyarwanda kugira ngo imitima yabo ive mu bitereko byayo bahugire mu kuvuga kuri izo nkuru z’ibyaduka bacike ururondogoro noneho Kagame na FPR ye babone uko bayoboraho indi minsi.
Muri iyi department ya DMI / FPR ni naho harimo intasi kabuhariwe zishinzwe kujya mu nsengero (amadini y’ibyaduka) zigahanurira abantu (abaje kuhasengera) ibizababaho zibabeshya. Ibi byose nta munsi ntabisobanuriye abanyarwanda ariko babaye ba BAZUMVARYARI. Muzamenya FPR ryari???
Uriya mwana w’umukobwa ISIMBI yatumwe na DMI n’ikimenyimenyi ntawe uzamufunga. Nibanamufunga bizakorwa iyo nkuru imaze gutururukwa mu bitekerezo bya rubanda ariko nta cyumweru azamaramo adafunguwe. Mbese nk’uko ubu umunyamakuru Robert MUGABE wakoreshejwe na DMI mu kwandagaza Diane RWIGARA ari hafi kugirwa umwere agataha akidegembya. Nyamara ubu abantu bumva ngo Mugabe mu nkiko….. Bakagira ngo!!!
Iyi politiki DMI iyikoresha nk’iyo hari inkuru iyigushamo ishaka kwibagiza rubanda. Ubu rero hari inkuru 2 zashegeshe FPR arizo NYUNGWE na MACRON utakigiye kwifatanya na Kagame muri bwa bucuruzi bwa Genocide yahinduye umwuga. Ng’iyi impamvu DMI/FPR yategetse uriya mwana w’umukobwa kwambara ubusa ikamwoherereza na GAFOTOZI wa DMI/FPR.