Site icon Rugali – Amakuru

Ese koko dufite umutekano? Cyangwa abanyarwanda turagijwe imbunda

Mu Rwanda dufite umutekano? Iyi post nyikoze mbitewe n’umushyitsi twari kumwe mukanya wo mu gihugu cya Ireland! Ubwo twavaga kuri quinqallerie yanjye ku gisozi aho narimvuye gufata ibikoresho bimwe na bimwe byari bikenewe ngo dusimbuze ibindi byo munzu agiye kubamo i Gikondo, twahuye na za mpehe za kagame barimo kuzinyanyagiza imihanda yose!

Ubwo umuvantara aba yabyitegere ariko aricecekera, mukanya twarangije gukora byose nti ngwino ngutembereze quartier ho gato umenye ahantu hamwe na hamwe! Tuba dukase ahitwa merez ya mbere! Abona izo ndwanyi za kagame buri nguni zayikabye nk’aho ziteguye guhangana! Kwihangana biramunanira ati mbwira! Hano hari intambara? Nti oya! Nibaza impamvu ambajije atyo ahita anyereka izo ngabo za kagame!!!

Ndaseka ndihirika! Ariko we wabonaga abangamiwe pe! Ariko nyuma mbitekerejeho nanjye ndibaza, ese koko dufite umutekano? Cyangwa abanyarwanda turagijwe imbunda? Hari benshi twabifashe nk’ibisanzwe! Ariko ubusanzwe ahari umutekano usesuye ntabwo baragizwa imbunda nk’uko ubu bimeze hano! Iyi ni imwe mu myitwarire y’umunyagitugu! Nasanze dufite umutekano mwinshi nkuwo muri gereza!!!!!

Mpisemo guhita mbafotora ngo za ntozo mukanya zihakane zifite naho zihera! Genda Rwanda waragowe! Uri muri gikondo anyure MEREZ ya mbere ambwire ko atabona abo mfotoye! Nako ngo nibera mu ishyamba rya Kongo! Wasanga aho ari warikare mfotoye! Hahahahahah

Migambi Lambert

Exit mobile version