Site icon Rugali – Amakuru

ESE KOKO BIRARANGIYE BURUNDU IDOSIYE Y’IRASWA RY’INDEGE Y’UWARI UMUKURU W’U RWANDA IKURIKIRANWA RYAYO RIRAHAGARITSWE BIDASUBIRWAHO?

Valentin Akayezu

Mu nkuru zirimo kwandikwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga, imvugo ikoreshwa mu rurimi rw’igifaransa ni uko Urukiko Rusesimanza rw’Ubufaranza rwakoze “Validation de non lieu”. Ibinyamakuru bikorera Leta ya Kigali byo byasamiye inkuru hejuru maze bikaba birimo gukoresha imvugo igira iti: “Urukiko Rusesimanza rw’i Paris rwemeje ko dosiye y’iraswa ry’indenge ya Yuvenali Habyarimana ihagaze burundu”!!

Imvugo zakoreshejwe mu binyamakuru byo hanze, n’izikoreshwa mu binyamakuru bikorera Kigali ziratandukanye cyane ku muntu usomera mu ndorerwamo z’amategeko. Iyo urukiko ruvuze ko habaye “non lieu” kuri dosiye yakorwagaho iperereza ni uko haba hagaragaye ko mu bimenyetso byashingirwagaho, bidahagije kugira ngo urukiko rubifitiye ububasha rube rwaregerwa. Icyo gihe umucamanza cyangwa umushinjacyaha(bitewe na systeme juridique y’igihugu kirebwa n’ikibazo) ashobora guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’iperereza cyangwa se agafata icyemezo cyo gushyingura burundu dosiye yakorerwaga iperereza. Urugero mu mategeko y’u Rwanda, iyo umushinjacyaha ashyinguye dosiye ( ibyo bita classement sans suite), icyo gihe ni uko aba abona ko nta bimenyetso afite byatuma dosiye ishyikirizwa urukiko. Iyo classement sans suite ikorwa n’ubushinjacyaha mu mategeko y’u Rwanda, ni iyo twagereranya n’icyemezo cyo guhagarika iperereza (non lieu) cyafashwe na juge d’instruction w’umufaransa.

Ahangaha ndashaka kumvikanisha neza ko icyakozwe n’urukiko atari ugutesha agaciro ikirego cyari cyatanzwe cyirebana n’igikorwa cyo kurasa indege y’umukuru w’igihugu igahitana ubuzima bw’abantu benshi. Ntaho Umucamanza yigeze avuga ko icyo kirego kitagomba kuregerwa cyane cyane ko bitari mu bubasha bwe kuko dosiye yari itararegerwa urukiko ngo iburanishwe mu mizi. Benshi bashobora kugira urujijo igihe bumva ko inkiko hari ibyemezo zafashe. Imikurikiranire y’ibyaha mu Bufaransa itandukanye n’uko ibintu bigenda mu Rwanda. Mu gihe mu Rwanda, ububasha bw’iperereza n’ikurikiranacyaha (opportunite de poursuite) biba biri mu maboko y’umushinjacyaha ari nawe usaba ko uregwa ashobora gufatwa cyangwa dosiye igomba kuregerwa urukiko ngo ruburanishe mu mizi (introduction de l’action publique), mu Bufaransa, ububasha bw’ikurikiranacyaha buri mu maboko y’uwo bita “Juge d’instruction”.

Ibi bivuze ko Parike mu Bufaransa ikorana n’izindi nzego zishinzwe ubugenzacyaha bagategura dosiye hanyuma bakaziyishyikiriza uwo Juge d’instruction kugira ngo asuzume ibimenyetso, asuzume niba ari ngombwa kuyikurikirana ndetse akaba ari nawe ugena ko yaregerwa urukiko ngo iburanishwe mu mizi. Byumvikane neza ko kuri uru rwego, icyaha gikurikiranywe atariho cyemerezwa ko gifite ishingiro cyangwa ntaryo. Ni muri urwo rwego rero juge d’instruction wari ufite iyo dosiye yemeje ko abona nta bimenyetso byatuma akurikirana, afata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose by’ikurikiranacyaha. Abaregera indishyi ntibishimiye uwo mwanzuro barawujuriye ariko naho hashimangirwa ibyemejwe mbere. Ikibazo cyahise gishyikirizwa Cour de Cassation(Urukiko Rusesimanza) hagaragazwa impamvu zatuma icyemezo cyo guhagarika ikurikiranacyaha kigomba guseswa, ariko Urukiko rukaba rwemeje ko icyemezo cyemeza “non lieu” kigumaho.
Nonese birarangiye burundu koko nk’uko ibinyamakuru bya Kigali bibyandika ndetse bikanongeraho ko ngo urwo ari urubanza rwari rwatesheje agaciro igihugu cy’Ubufaransa? Mbere y’uko nsubiza iki kibazo, reka mbaze nibutse ko Kigali yemera ko Ubucamanza bubaho iyo bureba gusa abandi.

Iyo ari ibiyireba kuri iyo ni amahano!!! Ushaka kumva ibingibi, yareba inyandiko yahawe umutwe ugira uti “Justice but not in my backyard” bivuze ngo ubutabera yego ariko oya mu bikari byanjye: https://issafrica.org/iss…/justice-but-not-in-my-backyard

Reka ngaruke ku kibazo cyo kureba niba koko birangiye nk’uko Kigali irimo kubiririmba. Kugira ngo nsubize iki kibazo ndahera inyuma mu mwaka 2007 ubwo Juge d’Instruction Ludoviko Burugeri yatangiraga amaperereza. Icyo gihe yabajije abatangabuhamya batandukanye barimo ba Nyakwigendera Joshua Ruzibiza babaye mu ngabo za APR Inkotanyi ndetse maze yemeza ko dosiye ikwiye gukurikiranwa. Ibyo byakurikiwe na marathon diplomatique ya Kigali yo kubangamira ibikorwa bya Juge Louis. Umuntu yakwibutsa amagambo ya Paul Kagame yavugiye mu bitangazamakuru mpuzamahanga yita uwo mucamanza “impotent judge” bisobanuye umucamanza utazi ibyo arimo w’indindagizi. Twakwibutsa kandi imyigaragambyo yabaye mu gihugu cyose yo kwamagana Ubufaransa n’ifungwa rya Ambassade ndetse n’ikigo cy’Ubufaransa cy’umuco i Kigali. Mu 2008, Paul Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’Ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe yabereye Sharm El-Sheick mu Misiri, muri iyo nama hakaba haraje kwemezwa ko inyandiko zashyiriweho Abasirikari b’u Rwanda na Juji Burugeri ari igikorwa cyo kuvogera ubusugire bw’u Rwanda.

Twibutse kandi ifatwa rya Rosa Kabuye mu Bufaransa ryatumye abasha gusoma dosiye we na Avocat Bernard Maingain: https://www.lemonde.fr/…/la-diplomate-rwandaise-rose… , ibyo bikaba byaranakurikiwe n’irigiswa cyangwa ishimutwa ry’abandi batangabuhamya bagomba kuzahamagazwa. Iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya ndetse no kugerageza guhitana General Kayumba Nyamwasa, bombi bari baramenyesheje ko biteguye gukorana na Juji Burugeri, nabyo bifitanye isano n’umugambi wo kunaniza Burugeri. Aho Perezida Sarkozy aziye ku butegetsi, dosiye yaje kujya mu maboko ya ba Juges d’instruction Marc Trévidic na Nathalie Poux, aba bakaba baraje gukora rapport y’iperereza bakoreye i Kigali bakavuga ko basanga ibisasu byarashe indege byari mu Kigo cya Gisirikari i Kanombe: https://www.lemonde.fr/…/les-juges-d-instruction… . Ni ngombwa kwibutsa ko amananiza yose yashyizwe kuri Juge Burugeri atari gutuma abasha kujya gukora iperereza mu Rwanda. Rapport ya Burugeri ikaba inyuranye n’iya Marc na Nathalie. Ibyo ubwabyo bikaba byatera urujijo, byakwiyongeraho inyungu za politiki zigaragara, bikaba biboneka ko rwose kuburanisha urubanza nk’uru muri iki gihe atari ikintu cyoroshye cyane cyane mu kwegeranya ibimenyetso byose bya ngombwa bikenewe.

Tugaruke kwibaza niba rero byaba birangiye nk’uko nagaragaje ko ariyo ntero itangazamakuru ribogamiye kuri Kigali rifite. Bimwe mu bimenyetso bikomeye kuri uru rubanza, ni agasanduku kirabura(boite noire) bivugwa ko kaba kabitse New York, hakaba n’abameza ko ari Abafaransa bakabitse. Icyo kimenyetso ubwacyo kikaba gihagije mu kuzagaragaza ukuri, ariko ibyo bikazaturuka uko poritiki y’ibihugu by’ibihangage izaba iteye ku karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko ku Rwanda. Mu gihe inyungu z’abakomeye b’iyi si zitarahindura icyerekezo, biragoye ko amakuru y’ibanga arimo nako gasanduku bizashyirwa ahagaragara. Ikindi ni uko hakenewe inzego z’iperereza zizaba zitakibangamiwe n’inyungu za politiki nk’iziriho uyu munsi, bityo hakazakorwa amaperereza mu Rwanda, bakareba aho Leta yariho yaguraga intwaro (Misiri, Israel, Ubufaransa, Ububirigi n’ahandi) ndetse n’aho FPR Inkotanyi yakuraga intwaro hose kugira ngo hagarazwe neza uwari ufite intwaro zahanura iriya ndenge uwo uwo ariwe kuko amakuru ahari avuga ko EX-FAR zitari zitunze izo ntwaro dore ko na za Raporo Mutsinzi zitigeze zerekana ko intwaro zakoreshejwe zigeze mu bubiko bw’ingabo zariho.
Iki ni ikibazo kigomba gutuma ububiko bw’ishyinguranyandiko bw’ibihugu bitandukanye bukingurirwa abapererezi. Kugeza ubu umwuka wa politiki mpuzamahanga uko uteye, ntabwo ibyo ari ibintu byakoroha. Muri make, ntabwo ikibazo kirangiye, ahubwo hategerejwe ko habaho umwuka wa politiki y’u Rwanda na mpuzamahanga bitabangamira imikorere y’ubucamanza bwigenga kugira ngo hazabashe gukusanywa ibimenyetso byose byaba ubuhamya, amaperereza yo mu rwego rwa tekiniki, kumva impuguke zinyuranye n’ibindi byose byakenerwa mu rubanza, bikaba ubu bidakunda kubera ikibazo cya politiki ibangamiye imikorere y’ubucamanza. Uko ibintu biteye kugeza, n’ubundi ibimenyetso byakusanyijwe na juji Burugeri ntibyari kuba bihagije ngo bibe byatuma urubanza rwo mu rwego nka ruriya rubasha kubaho. Nibutse ko icyaha cyo kurasa indenge yaguyemo umukuru w’igihugu ari icyaha cy’iterabwoba mpuzamahanga (terrorisme internationale) dore ko urubanza nk’urwo rwanaburanishijwe i La Haye hakurikiranwa abahanuye indenge ya Ministiri w’intebe wa Libani Rafic Hariri. Umwihariko ku Rwanda akaba ari n’uko iryo hanurwa ryabaye imbarutso y’irimburwa ry’abanyarwanda b’abatutsi n’abahutu batagira ingano.
Abishimira rero ko ikibazo cyarangiye baba barimo kubyina mbere y’umuziki kuko ibimenyetso bikomeye cyane biracyabitse, hategerejwe ko abafite za terekomande z’ubutabera mpuzamahanga bakanda buto y’igihe bugomba gukorera umurimo wabwo mu bwisanzure. Ntawujya ahagarika urugendo rw’amateka ngo abishobore, nta n’uwabasha kuyayobya ngo ate inzira yayo. Cyakoze ashobora gutuma atinda, ariko n’ubwo yayakerereza, ntashobora gutuma ahera burundu. Harakabaho ubutabera bwigenga kandi budaheza.
Exit mobile version