Site icon Rugali – Amakuru

Ese koko Abanyakigali bashinjagira bashira?

Mu myaka yashize bamwe mu banyarwanda batuye mu bice by’icyaro iyo babonaga umuntu uvuye i Kigali bibwiraga ko avuye kuyora ubukire, ko ari umuntu w’umusirimu kandi ko ari we ugomba gutanga ibitekerezo bikumvikana. Nyamara ubu abanyakigali bo bavuga ko babaho mu buzima bwo kwirya bakimara, aho bavuga ko bashinjagira bashira.
Hari abibwiraga ko Kigali ari paradizo
Mu myaka ya za 80 na 90 ngo iyo umuntu yavaga mu cyaro akajya mu mujyi akagera igihe cyo gusubira iwabo mu cyaro, ngo yakirwaga nk’umutware, nk’umuntu uvuye guhaha ubukire. Muri iki gihe ngo Abanyarwanda bafataga abanyakigali nk’abasirimu babayeho neza, babyuka barya umureti n’umukati bakarenzaho icyayi cya Nido.
Uko imyaka igenda ishira ubu byarahindutse amazi si ya yandi ni ukoga magazi. Ubu imvugo ziriho zihabanye cyane n’iza kera aho zigira ziti “Kigali ni amahanga, Nyarugenge igendwa n’uyizi n’izindi” Ubu ngo ibihe byahindukanye n’ibyabyo kuko ngo kuba muri Kigali bisaba kwizirika umukanda no kwemera kwicwa n’umudari. Ibi byose bihuriza mu nteruro imwe igira iti “Abanyakigali bashinjagira bashira”.
Mu gushaka gusobanukirwa neza imibereho yo muri Kigali umunyamakuru w’UBUKUNGU amaze ibyumweru 2 azenguruka mu bantu b’ingeri zinyuranye barimo abageze mu mujyi wa Kigali mu myaka ya za 70, abahageze ari abapagasi ubu bakaba ari abacuruzi bakomeye, ndetse n’urubyiruko rwavuye mu cyaro ruje gushakira amaramuko muri uyu mujyi. Bose imvugo ni imwe “Abanyakigali bashinjagira bashira”
Munyanshongore Silas, umusaza w’imyaka 79 utuye mu karere Nyarugenge mu murenge wa Muhima yabwiye UBUKUNGU ko yageze mu mujyi wa Kigali mu myaka ya za 70 agatura mu mashyamba y’ahitwa ku muhima (ubu habaye umujyi) Icyo gihe ngo wari umuhima w’impyisi kuko hari amashyamba n’ibihuru kandi ngo nta kaburimbo n’imwe yabarizwaga mu mujyi wa Kigali.
Mu gihe cye, Munyanshongore avuga ko abanyakigali batangiye kwiyumvamo imico y’abanyamujyi ndetse bamwe na bamwe bagatangira gusebya icyaro baturutsemo. Ati: “Ejobundi aha muri za 80 Kigali rwose yari itangiye kuba umujyi. Iyo umuntu yavaga mu cyaro akazasubirayo bamufataga nk’umwami. Uzi ko hari igihe yafatwaga nk’uvuye iyo za Bugande. Ariko icyo gihe nta kwirarira cyane kwabagaho kuko abantu babonaga ibyo barya, bakwambara impari (ipantalo) zari zigezweho icyo gihe abanyacyaro bati dore umusirimu yaje.”
Imibereho ya Kigali ni ukwizirika umukanda
Munyanshongore avuga ko ubu Isi yahindutse amajyambere akazana ibyayo n’ubusambo mu bantu bukiyongera cyane. Ubu ngo kuba muri Kigali bisaba kwizirika umukanda no kwemera kubaho ubuzima abanyacyaro bamwe bibwira ko ari bwiza kandi nyamara ari uguca mu macumu acanye.
Ati: “Ubu se shahu ko mbona ibintu byayogayoze, ubu umunyacyaro abaho neza kuruta umunyamujyi. Ubu kuba muri Kigali bisaba kwemera gushinyiriza ukabwirirwa, ukaburara ariko ukavuga uti sinasubira mu cyaro. Dore nka bariya basore birirwa bacuruza ku mihanda n’ abirirwa bashakisha imirimo ntibayibone buriya iwabo aho bavuye bazi ko abana babayeho neza, byahe byokajya ko ari uguca mu macumu acanye.”
Burya ngo abanyakigali bizigamira ni mbarwa
Umunyamakuru w’UBUKUNGU yabashije kuvugana n’umugabo wageze muri Kigali mu 1991 ari umucanshuro ariko ubu akaba afite rimwe mu maduka akomeye muri Kigali. Uyu mugabo utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko abanyakigali barangwa no kwiyemera, kwirarira no gusirimuka nyamara inzara itema amara.
Uyu mucuruzi avuga ko abanyakigali benshi bakoresha amafaranga yabo yose mu guhaha ibiribwa no kwishyura amazu ku buryo kugira icyo bazigama bikorwa n’umugabo bigasiba undi.
Ati: “Ndakubwiza ukuri rwose iyi Kigali ndayizi. Abantu babasha kuzigama ni mbarwa. Ukwezi kujya gushira Abanyakigali bari mu madeni y’urudaca. Ngaho kwishyura inzu, umuriro, amazi, imyambaro myiza, n’ibindi bihendamaso byo mu mujyi. Buriya abanyacyaro barusha abanyakigali kuzigama pe! Kuko bo bakoresha za Sacco kandi nta birangaza byinshi bibatwara amafaranga, byongeye ntibirarira ngo bakabye. Bamwe mu banyakigali nureba neza uzasanga ari abatekamutwe barya ari uko bawutetse ukabahira wapfuba bakaburara”
Kurya kabiri muri Kigali ni amahirwe
Mu gushaka kumenya imibereho y’abanyakigali b’ubu, umunyamakuru w’UBUKUNGU yaganiriye n’abakozi b’ibigo bikomeye muri Kigali ndetse n’abakozi baciriritse muri Kigali.
Ndabemeye Oreste ni umusore w’imyaka 28 akora muri imwe muri Banki zo mu mujyi wa Kigali. Avuga ko n’ubwo ahembwa umushahara wakwitwa ko utubutse, ubu ngo ntabasha kwigondera ifunguro rya saa sita mu mujyi rwa gati. Ati: “Kurya saa sita muri iyi Kigali bisaba ubushobozi buhambaye. Usanga bamwe muri twe bicara imbere y’imashini ngo berekane ko akazi kabaye kenshi nyamara ari uko babuze ubushobozi bwo kujya gufungura mu maresitora ya hano mu mujyi.”
Akineza Joselyne we acuruza imboga n’imbuto mu mujyi wa Kigali. Yagize ati: “Ariko se usibye imidabagiro y’abakire, waba muri Kigali ukarya kabiri ku munsi n’ukuntu ubuzima buhenze ukazabona amafaranga yo guhahira abana koko? Sinkubeshye rwose iyo Nyagasani angiriye neza nkabona nijoro imbabura yatse ndamushima.”
Imibereho y’abanyakigali si paradizo nk’uko bamwe mu rubyiruko ruri mu cyaro bashobora kuba babyibwira. Kuba muri Kigali ni uguhangana n’ubuzima buhenze, kwemera gushinjagira ushira ugakotana mpaka ugeze ku ntego y’ubuzima bwawe.

Exit mobile version