Tubanje kwisegura kubera ko ubundi tutajya twibasira umuntu cyangwa abantu bose bari hanze ndetse n’imbere mu gihugu dutahiriza umugozi umwe wo kurwanya igitugu cya Kagame no kureba uburyo twakuraho ubutegetsi buheza kandi buhohotera rubanda bwa FPR. Twasanze ari ngombwa ko tuburira abanyarwanda aho bari hose kubera ko tubona ko imikorere ya Major Rudasingwa, Musonera na Ngarambe ntaho itaniye niya FPR Inkotanyi.
Nyuma yuko tugiriye inama Major Rudasingwa n’agatsiko ke yo kwirinda gukoresha amagambo “RNC”, Rwanda National Congress”, “Ihuriro”, “Itahuka” n’andi yose akoreshwa n’Ihuriro bavuga ko bavuyemo ariko bakaba bakataje mu kuyobya abanyarwanda, ubu twiyemeje kubwira abasomyi bacu ko Major Rudasingwa n’agatsiko ke atarabo kwizerwa muri opozisiyo yo hanze.
Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka
Nyuma yo kwiba amagambo “Ihuriro” na “RNC” akoresha mw’ishyaka rye, ubu Major Rudasingwa n’agatsiko kabo barakataje mu gushaka kwiba na Radiyo Itahuka. Kuba ariwe washinze Radiyo Itahuka ntabwo bimuha uburenganzira bwo gukoresha amwe mu magambo Radiyo ya RNC yavuyemo ikoresha. Nayite Muhabura cyangwa ayihe irindi zina ariko gukoresha “Radiyo Ihuriro” ntaho bitaniye no kwiba.
Iyumvire nawe aho Major Rudasingwa n’abagenzi be batangiza Radiyo yabo ishaka guhangana na Radiyo Itahuka. Amasaha abiri kuri Major Rudasingwa atangiye kuba menshi kuri we uretse ko namara kuyifungura azahita iyijugunyira Ngarambe:
Ubwanditsi
Rugali