Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare, abagororwa b’abagabo bari bafungiye muri Gereza ya 1930, bimuriwe muri Gereza nshya ya Nyarugenge iri mu murenge wa Mageragere ahateganyijwe kuzakira abagororwa ibihumbi icyenda (9000). Kizito Mihigo, Leon Mugesera n’izindi mfungwa n’abagororwa b’abagabo bavuzwe cyane mu bitangazamakuru, bari mu bajyanywe i Mageragere.
Aganira n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CIP Hillary Sengabo, yavuze ko igikorwa cyo kwimura abagabo bari bafungiye muri 1930 cyabaye kuri uyu wa Gatandatu guhera mu masaha ya mu gitondo, bakimurirwa muri gereza nshya ya Mageragere.
Yagize ati “Nibyo rwose igikorwa cyo kubimura tukirimo, kandi twifuza ko bidushobokeye nta mugororwa w’umugabo n’umwe warara muri 1930.”
CIP Hillary Sengabo yakomeje avuga ko gahunda yo kwimura ndetse n’aho kwimurira abagororwa b’abagore ikiri kwigwaho ariko yizeza umunyamakuru wa Ukwezi.com ko hari gahunda yo kuganira n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare, ko ariho bazatangaza birambuye gahunda yo kwimura abagororwa b’abagore ndetse n’aho bazimurirwa.
Gereza ya Mageragere ni kimwe mu bisubizo bikemura ibibazo by’abagororwa byarimo ubucucike n’umwanda byarangwaga muri amwe mu magereza ari mu mujyi wa Kigali cyane ko amwe muri yo yari amaze no gusaza.
Gereza ya Mageragere nimara kuzura yose biteganyijwe ko izakira abagororwa bagera ku bihumbi 9 bose hamwe bazava mu magereza atandukanye ari mu mujyi wa Kigali nk’iyi ya 1930 ndetse n’iya Gasabo ahateganywa kuzubakwa ibindi bikorwa by’amajyambere.
Gereza nshya ya Nyarugenge ya Mageragere yatangiye kwakira abagororwa
Ukwezi.com