Site icon Rugali – Amakuru

Ese ko leta ya Kagame izwiho kubeshya no kubeshyera abandi aho ntiwasanga ariyo yiteye ishaka kubeshyera u Burundi?

Perezida Petero Nkurunziza w'u Burundi

Rwanda: Igisirikare kivuga ko ‘abaturutse i Burundi’ bateye i Nyaruguru. Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko ahagana saa sita n’iminota 20 mu ijoro ryacyeye abantu bitwaje imbunda batamenyekanye bateye ikigo cya gisirikare kiri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruruguru mu majyepfo y’igihugu.

Iryo tangazo ryo kuri uyu wa gatandatu risubiramo amagambo y’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko abasirikare b’u Rwanda bahanganye n’abateye, bakabatsinsura “bagasubira i Burundi”.

Nta mutwe wari bwigambe icyo gitero. Nta n’icyo leta y’u Burundi yari yatangaza ku mugaragaro.

Lt Col Innocent Munyengango yagize ati:

“Abitwaje imbunda bateye baturutse i Burundi kandi banahunze berekeza muri icyo cyerekezo basize bane mu babo bapfuye n’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo intwaro n’ibyombo [by’itumanaho mu gisirikare]”.

Yongeyeho ko batatu mu basirikare b’u Rwanda bakomeretse byoroheje.

Ati: “Twongeye kwizeza Abanyarwanda ko tuzafatira ingamba ababigizemo uruhare”.

Yavuze ko abateye bari bagambiriye umudugudu ntangarugero wa Yanze, ucungiwe umutekano n’iryo tsinda ry’ingabo z’u Rwanda zatewe, mu ntera ya kilometero imwe uvuye ku mupaka.

Ati: “… Abateye baturutse kandi basubira i Burundi banyuze mu birindiro by’ingabo z’u Burundi i Gihisi muri komine Bukinanyana, mu ntara ya Cibitoke”.

Nyuma yaho, igisirikare cy’u Rwanda cyongeyeho ko icyo gitero cyamaze iminota iri hagati ya 20 na 30, kandi ko mu bikoresho bya gisirikare byafashwe harimo n’ibiryo biri mu micyebe yanditseho mu Gifaransa ko ari iy'”ingabo z’u Burundi”.

Cyanavuze ko abateye babarirwaga hafi mu 100 bitwaje intwaro ziremereye. Ndetse ngo batatu muri bo bafashwe.

Kuva mu mwaka wa 2015, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wabaye mubi, ibihugu byombi bishinjanya ko buri kimwe kiri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu kindi gihugu.

Mu kwezi gushize kwa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.

Exit mobile version