Site icon Rugali – Amakuru

Ese ko Kagame baza kumwigiraho byinshi mu Rwanda, we azajya kwigira ku bandi ryari kwihanganira uwo batabona ibintu kimwe?

Ese ko amahanga mbona asimburana kuza mu Rwanda ngo kurwigiraho imiyoborere myiza, U Rwanda rwo by’umwihariko Perezida Kagame azajya kwigira ku bandi ryari kwihanganira uwo batabona ibintu kimwe?.

Kwiga iri somo ntibyamusaba kujya kure kuko ibihugu duturanye byose ukuyemo Tanzania uretse gusa inyota yo kudashaka kurekura ubutegetsi ariko bo byibura bihanganira ababanenga kdi byinshi mu byemezo bigayitse baba bashaka gufata inteko ishinga amategeko ibakoma mu nkokora ikoresheje ububasha ihabwa n’amategeko.

Kagame we rero iyo ageze mu nteko aba aje kubaha amabwiriza ashobora no guhita ajya mu bikorwa mu minota mike agisohoka mu nteko batabanje kuyajyaho impaka no gusuzuma ko ntaho abangamiye abaturage, inenge nyinshi zigaragara mu butegetsi bwa Perezida Kagame bituma nibaza icyo abantu baza kumwigiraho bikanshobera? cyakoze uwashaka kwiga dore ibyo wamwigiraho:

1. Kugira uruhare mu gutuma abaturage batitorera abayobozi wowe ukishyiriraho abawe batazakwitambika igihe uri kwigabiza umutungo w’igihugu,
2. Gucecekesha burundu abaturage uvuze ibitamushimishe akicwa cyangwa agafungwa ,
3. Gukora ubucuruzi bwamnukiranya imipaka kdi ukabifashwamo n’ibikomerezwa,
4. Gucabiranya uha ruswa itangazamakuru ngo rikuvuge uko ushaka,
5. Gutegura kare abazavugana nabanyamakuru ryo hanze kugirango bavuge ibigusingiza ,
6. Kwishyiriraho opposition y’agakingirizo kugirango batabona ko uri umunyagitugu,
7. Kwikiza abasirikare bafungutse mu mutwe, ubica, ubafunga cg se ubasezerera mu ngabo. ngibyo bimwe mu byo wakwigira kuri Kagame

Benito Kayihura

Exit mobile version