Igisubizo Mushikiwabo yahaye umudepite wamubajije niba Papa Francis azasura u Rwanda. Mu mezi abiri ashize Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican, aho yahuye n’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, wateye intambwe yo kwemera uruhare Kiliziya ahagarariye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akanabisabira imbabazi.
Ni intambwe ikomeye cyane mu mubano w’u Rwanda na Vatican yari imaze imyaka 23 itegerejwe n’abatari bake. Iki kimenyetso cy’umubano ntamakemwa gituma benshi bibaza niba Papa Francis, ukomeje gutsura umubano mu bice bitandukanye by’Isi azasura u Rwanda nkuko yabikoze muri Kenya, Uganda n’ahandi ndetse bikaba biherutse kwemezwa ko yahawe ubutumire bwo kuzasura urwa Gasabo.
Kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari iyi Minisiteri izakoresha mu 2017/2018, yabajijwe ikibazo cy’amatsiko niba Papa Francis, azagera ikirenge mu cya Papa Pawulo II, akagenderera u Rwanda nyuma ya paji nshya y’umubano.
Perezida w’iyi Komisiyo, Mukayuhi Rwaka Constance, yagize ati “Nagira ngo menye Nyakubahwa Minisitiri niba Papa yaremeye kuza gusura u Rwanda, kandi ni igikorwa cyiza. Twaratangaye kandi twarabashimiye, muduhe n’ayo makuru.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Perezida Kagame yatumiye Papa Francis ariko kugeza n’ubu atarasubiza.
Ati “Kuzaza kudusura mu Rwanda Perezida wa Repubulika yarabimusabye ndetse yaranabimwandikiye tuvuyeyo. Ntabwo baradusubiza ariko tunategereje Papal Nuncio (Intumwa ya Papa) mushya hano i Kigali, uwari uhari yacyuye igihe, umushyashya azagera hano mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa gatandatu, bizadufasha rero no gukomeza kugirana ibyo biganiro na leta ya Vatican duciye muri Ambasade yabo hano i Kigali.”
Yakomeje avuga ko uruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Vatican rwagenze neza kandi bakishimira uburyo basanze Papa afite ubushake bwo kugira icyo avuga ku kibazo cy’uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi kibazwaga na benshi, ndetse na we akaba yarasanze kimaze igihe.
Yagize ati “Icyadushimishije ni uko twasanze Papa Francis ari umuntu washakaga kugira icyo avuga kuri iki kibazo […] ikijyanye n’uruhare rwa Kiliziya cyo kimaze imyaka myinshi cyane, ni ibintu bimaze igihe kinini cyane ariko yagaragaje gufunguka, kukiganiraho, ndetse no mu ibaruwa itumira Perezida Kagame yari yabivuzemo by’umwihariko ko baganira ku bijyanye na Jenoside n’uruhare rwa Kiliziya.”
Yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Vatican yagaragaje ko Kiliziya ku rwego rwo hejuru yasanze itakomeza guhunga ikibazo cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Imbabazi zasabwe na Papa Francis ntawashidikanya ko zatangije ibihe bishya mu mubano hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya wakunze kurangwa n’agatotsi kuva mu 1994.
Amafoto ya Perezida Kagame na Madamu ubwo bakirwaga na Papa Francis i Vatican ku wa 20 Werurwe 2017
Amafoto: Village Urugwiro
Source: Igihe.com