Site icon Rugali – Amakuru

Ese ko dosiye y’urukiko aba ari ibanga, iyi dosiye y’ibyaha bya Dr Habumuremyi Pierre Damien yageze mu Igihe.com gute?

Ubucukumbuzi ku miterere y’ibyaha Dr Habumuremyi Pierre Damien aregwa: Afite amadeni arenga miliyari 1.5 Frw. Hashize iminsi itanu Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe atawe muri yombi. Twacukumbuye amakuru agaragaza uburyo ibyaha bibiri akekwaho yagiye abikora mu bihe bitandukanye, by’umwihariko guhera mu 2018 ubwo ishuri rye ryatangiraga guhura n’ibibazo by’amikoro.

Mu 2017 nibwo Dr Habumuremyi yashinze Christian University of Rwanda, itangira ikorera mu Mujyi wa Kigali, mu nzu yakodeshaga ahazwi nka St Paul. Nyuma yaho iyi kaminuza yatangiye guhura n’ibibazo by’ubukungu, byagejeje ku byaha byatumye ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2020 atabwa muri yombi, nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabyemereye IGIHE ku Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2020.

Yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Ntabwo RIB yigeze isobanura uburyo ibi byaha byakozwe, usibye kuvuga ko bishingiye kuri kaminuza ye.

Mu bucukumbuzi bwakozwe na IGIHE, hamenyekanye imiterere y’ibyaha uyu mugabo w’imyaka 59 wayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, akurikiranweho.

Ibimenyetso bigaragaza ko kuva mu 2018, ishuri rya Dr Habumuremyi ryatangiye kugira ibibazo by’amikoro, atangira gufata amadeni mu bantu bamugemuriraga ibikoresho by’ishuri, , ariko akabura amafaranga yo kubishyura, akabaha sheki azi neza ko nta mafaranga afite kuri banki, abandi akabasaba inguzanyo zo kwishyura ubukode.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, agaragaza ko Dr Habumuremyi yakomezaga gusaba abo yahaye ayo masheki kumwihanganira, ababwira ko azabishyura amaze kubona amafaranga, ariko babonye ko igihe yagendaga abaha atacyubahiriza, batangira gutanga ibirego muri RIB.

Ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, aregwa ko mu bihe bitandukanye yatanze bene izo sheki. Ingero:

Usibye kuba Dr Habumuremyi yaratumizwaga muri RIB, byageze n’aho yegerwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, zimugira inama zimusaba gushaka uko yakemura ibi bibazo mu maguru mashya, aho kugira ngo bikomeze bikururuke bijya mu nkiko, nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abihamya.

Imiterere y’icyaha cy’ubuhemu

Icyaha cy’ubuhemu ni kimwe muri bibiri uyu mugabo ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou muri Burkina Faso akurikiranyweho.

Mu bucukumbuzi twakoze, twabonye amakuru ya rwiyemezamirimo Dr Habumuremyi yahaye isoko ryo kugemura ibikoresho by’ikoranabuhanga, ariko mbere yo kurimuha amusaba ingwate ya 10,000,000 Frw.

Uwo rwiyemezamirimo yatanze iyo ngwate kuko yari yizeye ko azayisubizwa amaze gutanga ibikoresho. Izo miliyoni icumi z’ingwate zanyujijwe kuri konti y’ishuri yasinywagwaho na Dr Habumuremyi.

Rwiyemezamirimo amaze gushyikiriza ishuri ibikoresho, yasabye gusubizwa ingwate ye no kwishyurwa amafaranga yakoreye, ahabwa miliyoni 5 Frw gusa akomoka ku ngwate yari yatswe mbere. Dr Habumuremyi yanamuhaye sheki ya 17,500,000 Frw, undi ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

Afite amadeni arenga miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda

IGIHE yabonye amakuru y’abantu batandukanye baberewemo amafaranga na Dr Habumuremyi aho yose hamwe agera kuri 1,500,000,000 Frw, akubiyemo ubukode bw’Inzu kaminuza ye ishami rya Kigali yakoreragamo hamwe n’aho ishami ry’i Karongi ryakoreraga.

Ubukode bw’izo nyubako bwonyine bubarirwa 452,000,000 Frw, imishahara y’abakozi, imisoro agomba kwishyura Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro no kwishyura Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwiteganyirize imisanzu y’abakozi, byose bibarirwa agera kuri 300,000,000 Frw.

Hari ibihamya kandi bigaragaza ko hari amadeni afitiye banki agera kuri 530,000,000 Frw ndetse n’abamugemuriye ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga agera kuri 200,000,000 Frw.

Mbere y’uko atabwa muri yombi mu cyumweru gishize, Dr Habumuremyi yari amaze igihe kitari gito agirwa inama, ariko ntiyagira icyo akora kuri ibi bibazo.

Umuvugizi wa RIB w’Umusigire, Bahorera Dominique, yemereye IGIHE ko batangiye kumubaza kuri ibi birego kuva mu mwaka ushize, agirwa inama yo gushaka uko abikemura, aho kubyubahiriza ahubwo akomeza kugenda atanga izindi sheki zitazigamiye.

Asobanura ko nyuma y’uko bigaragaye ko ibibazo byakomezaga kwiyongera ndetse n’amadeni yarabaye menshi, RIB yagize impungenge zikomeye z’uko ashobora gutoroka, ifata umwanzuro wo kumuta muri yombi.

Nyuma yo kunozwa, dosiye ya Dr Habumuremyi igomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha, bugomba kuzayisesengura bukaba bwayiregera urukiko.

Amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda ateganya ko uretse ibindi bihano biteganywa n’amategeko birimo igifungo, uwatanze sheki itazigamiye ntiyemerewe guhabwa inguzanyo muri banki, mu bigo by’imari iciriritse cyangwa mu kigo icyo ari cyo cyose gitanga inguzanyo.

Ntiyemerewe kandi guhabwa agatabo gashya ka sheki na banki iyo ari yo yose cyangwa ikigo cy’imari iciriritse icyo ari cyo cyose; gufunguza konti nshya muri banki iyo ari yo yose no mu kigo cy’imari iciriritse icyo ari cyo cyose.

Amategeko asobanura ko umuntu wahamijwe icyaha cy’ubuhemu iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Dr Habumuremyi watawe muri yombi, yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza ubu.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga sheki zitazigamiye

Christian University of Rwanda iherutse kwamburwa uburenganzira bwo gukora nka kaminuza mu Rwanda

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubucukumbuzi-ku-miterere-y-ibyaha-dr-habumuremyi-pierre-damien-aregwa-afite
Exit mobile version