Jakaya Kikwete mu bahanganiye gusimbura Nkosazana Zuma ku buyobozi bwa AU
Uwahoze ari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete, ari mu bayobozi bashaka umwanya wo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, agasimbura umunyafurika y’Epfo, Nkosazana Dlamini-Zuma.
Gusimbura Nkosazana Dlamini-Zuma biteganyijwe ko bizakorwa mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, izabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 na 18 Nyakanga uyu mwaka.
Muri iyi nama ni bwo Dr Zuma wari umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe azasimburwa.
Kugeza ubu rero hakomeje gushakishwa uzamusimbura, abahabwa amahirwe barimo Jakaya Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania, ubu ni umuyobozi wa Kaminuza ya Dar Salaam, na Ramtane Lamamra, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Algeria.
Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, ubu ni Umuyobozi wa Kaminuza ya Dar es Salaam, umwanya aherutse gushyirwaho na Perezida wamusimbuye Dr John Joseph Pombe Magufuli (Ifoto/Interineti)Aba bagabo bakomeje guhabwa amahirwe nyuma yaho abandi bakandida batatu na bo barimo kuwuhatanira ariko ntibahahwa amahirwe nk’uko ikinyamakuru citizen.co.zakibivuga.
Aba barimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Botswana Pelonomi Venson-Moitoiufite imyaka 65, uyu ahagarariye kandi ibihugu byo muri SADC, harimo kandi uwahoze ari visi Perezida wa Uganda Specioza Naigaga Wandira Kazibwe w’imyaka 60, ahagarariye ibihugu byo muri EAC, na Agapito Mba Mokuy ukomoka muri Equatorial Guinea nawe usanzwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Uyu we ahagarariye ibihugu byo muri Afurika yo hagati.
Umuryango wa SADC uhagarariwe n’umukandida wo muri Botswana, uvuga ko uyu mukandida adashobora gutorwa n’ibihugu bya Afurika kubera ko Botswana itavuga rumwe n’ibihugu bindi bya Afurika byamagana urukiko mpuzamahanga rwa ICC.
Perezida Zuma wa Afurika y’Epfo ngo yari yifuje ko ibihugu bya Namibia na Mozamique byashaka abakandida ariko ntibyabiha agaciro.
Kuri Agapito Mba Mokuy uhagarariye Equatorial Guinea na we ngo ashobora kudatorwa, kubera imiyoborere ya Perezida Teodoro Obiang Nguema ikemangwa.
Kuri Kazibwe uhagarariye Uganda, na we ngo ntashobora gutorwa kuko nta bushobozi abonwamo.
Ibi ni byo bituma Kikwete na Lamamra bahabwa amahirwe yo gutorwa.
Hagati aho ngo biranashoboka ko amatora y’uzasimbura Dr Zuma ashobora kwimurwa ntabere mu Rwanda, akazaba muri Mutarama umwaka utaha muri Algeria.
Izuba Rirashe