Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kigali yagira isuku gute kandi hari ingo zitagira ubwiherero?

Kimisagara: Bahangayikishijwe n’ingo zigera ku 100 zitagira ubwiherero
Abashinzwe isuku mu Murenge wa Kimisagara baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ingo zisaga 100 muri uwo Murenge zitagira ubwiherero.
Abatagira ubwiherero biherera mu bihuru, mu nkengero z’imihanda cyangwa ku mazu ahantu hihishe, ibintu bishobora gutera indwara zikomoka ku mwanda.
Ubukana bw’iki kibazo nibwo bwahuje abayobozi batandukanye mu Murenge wa Kimisagara ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2016, mumahugurwa yateguriwe abayobozi b’imidugudu ndetse n’izindi nzego zishinzwe isuku zatowe mu Murenge wa Kimisagara kugira ngo bazajye mu midugudu bayobora bigishe abaturage ibyiza byayo.
Umuyobozi ushinzwe isuku muri uyu murenge Murangwa Jean Bosco, yahamirije IGIHE ko hari abaturage bagera ku 100 batuye mu Midugudu ihana imbibi n’umusozi wa Mont Kigali badafite ubwiherero.
Yagize ati “ N’ibi biganiro twagiranye ni ukugira ngo tugerageze kumvisha aba bashinzwe irondo ry’isuku kubwira abo baturage ko buri wese akwiye kugira ubwiherero mu rwego rwo kwirinda umwanda mu gace kacu, kuko isuku ni yo soko y’ubuzima.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwahagurukiye ikibazo cy’abo bantu, ngo kuko ari bimwe mu bituma uyu murenge wa Kimisagara uza mu myanya ya nyuma mu Mujyi wa Kigali mu isuku.
Murangwa Jean Bosco yakomeje avuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umurenge busanze hari abaturage batagira ubwiherero, bwasabye abakuru b’Imidugudu gukora urutonde rw’abantu badafite ubwiherero n’ibyobo by’amazi.
Yagize ati “ Twabibasabye mu rwego rwo kugira ngo Umurenge wacu urusheho kurangwa n’isuku kuko usanga ari bimwe mu byongera umwanda muri aka gace. Umuntu yibaza aho abatagira ubwiherero bihagarika cyangwa se abatagira ibyobo by’amazi aho bayamena.”
Umukozi w’Akarere ka Nyarugenge mu ishami rishinzwe ubuzima Emma Marie Uhorakeye, avuga ko isuku ari igikorwa gihoraho, kandi ko kidakwiye kujya gikora gusa igihe inzego z’ubuyobozi zo hejuru zahagurutse.
Yagize ati “ Ubundi isuku ni igikorwa gihoraho gikorwa buri munsi ahagaragaye umwanda hose. Icyo kibazo kiba kigomba guhita gikemuka ariko usanga abenshi babihagurukira iyo hari izindi nzego zahagurutse.”
Umurenge wa Kimisagara utuwe n’abaturage 34472. Urutonde rw’agateganyo rugaragaza uko isuku ihagaze, rwerekanye ko Kimisagara iri ku mwanya wa 29 mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Murenge wa Kimisagara bahagurukiye isuku

Exit mobile version