Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame yungutse iki yica umubyeyi wa Maj Nkubana? Irebere nawe uko byari byifashe nyuma ya misa yo kumusabira mu Bubiligi

By Chris Kamo
Niba hari ikintu gitera ubwoba Kagame na DMI ye, nukobona abanyarwanda baba hanze b’ingeri zose baba abatwa, abahutu n’abatutsi bateranira hamwe bishimye, baseka, baganira kandi basangira. Impamvu n’inyinshi ariko iyo umuntu atabura kuvuga nuko Kagame atifuza ko abanyarwanda bahura bakaganira ku bibazo byu Rwanda batabona kimwe ndetse buri wese akavuga uko abibona ariko yataha ntakubitwe agafuni. Urugero nuko zangirwa huriro ze Rwanda Day, abaza bose baba babyina ibyino imwe bakavuga imvugo imwe kuburyo iyo wibeshye ukavuga ibitandukanye n’ibyo Kagame ashaka kumva bahita bagusohora nabi cyane cyangwa ntibanatume winjira aho baba bahuriye.
Murabizi mwese ko mu minsi yashize Kagame yohereje abahotozi bagahotora umukecuru wa Major Emmanuel Nkubana witwa Dancilla Mukarugomwa wari ufite imyaka hafi 90 niba ntibeshye, bakamwica ibya agashinyaguro bamukubise agafuni mu mutwe. Ariko ibi ntibyaciye intege abanyarwanda baba mu Bubuligi aho Maj Nkubana atuye kubera ko mu rwego rwo gusabira umubyeyi we abanyarwanda barimo inshuti n’abavandimwe be bateguriye hamwe igitambo cya misa cyo kumusabira aho baje ari benshi kwifatanya na Maj Nkubana mu kababaro.
Ariko ntibyabujije abari bateranye gusabana no gusangira agacupa nyuma y’igitambo cya misa. Tukaba dushimira abanyarwanda bose bashoboye kwigomwa igihe cyabo maze bakaza gushyigikira Maj Nkubana. Kandi abaje bose barizanye ntawabarihiye amatike nkuko Kagame abikora iyo ashaka abagomba kuza kumukomera amashyi muri ya mahuriro ye aba ashaka ko abanyarwanda tuba hanze tujya kumuramya. Irebere nawe uburyo byari byifashe nyuma y’icyo gitambo cya misa:

 

Exit mobile version