By Chris Kamo
Hari igihe wiyahura ntupfe cyangwa ugapfa nyuma y’iminsi mike ugeregeje kwiyahura bitewe n’ibikomere cyangwa ingaruka zivuye kubyo wari washatse kwiyahuza. Kagame nawe yica impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda baba mu nkambi ya Kiziba, yabaye nkawa muntu ushaka kwiyahura ariko akaza gupfa nyuma y’iminsi azize icyo yashatse kwiyahuza.
Niba ushaka kumva icyo nshaka kuvuga ndagusaba wumve iyi audio y’abakongomani bavuga ikinyarwanda batuye muri Austin, Texas aho bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame ku wa gatanu taliki ya 2 Werurwe 2018. Ndagusabye utege amatwi izi mpunzi kuko aribwo uri bwumve icyo nshaka kuvuga. Hagati aho sinabura gushimira Radio Itahuka n’umunyamakuru wayo Serge Ndayizeye kuko iyo iyi radio itabaho ibi byose ntabwo byari kujya ku karubanda.