Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame yibwira ko niyo yakwica cyangwa agacyura impunzi zose ziri muri Congo aribwo azagira amahoro arabye?

DC: MRCD ntabwo ivuga rumwe n’ingabo za Congo FARDC-RDF ku mpunzi zatwawe bunyago mu Rwanda! Kuva ku italiki ya 25/11/2019 ingabo za Paul Kagame RDF ziyambitse imyambaro y’ingabo za Congo FARDC zatangiye ibitero byo kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo. Inkambi y’impunzi z’abanyarwanda yatangiye kugabwaho ibitero akaba ari inkambi ya Kalehe yarimo impunzi zirenga ibihumbi 20.

Iyo nkambi ikaba yaratewemo ibisasu biremereye bya bombe birenga 50 mu ijoro rimwe gusa! Impunzi zari muri iyo nkambi zimwe zishwe n’ibyo bisasu izindi zihungira mu misozi ya Kalehe. Impunzi zifite imbaraga zahungiye kure y’akarere ka Kalehe naho abagore abana n’abasaza bahungira mu misozi yari hafi y’iyo nkambi.

Amakuru atangwa na bamwe mu ngabo za Congo yemeza ko Paul Kagame yohereje abasilikare be ba RDF muri Kivu y’amajyepfo barenga ibihumbi 10 akaba aribo bari mu gikorwa cyo kwica impunzi z’abanyarwanda. Iyo gahunda yo kwica impunzi ikaba igamije guca intege abasilikare ba FLN bazengereje ingabo za Kagame RDF muri Nyungwe! Nyuma y’ibyumweru bigera kuri 3 igikorwa cyo kwica impunzi z’abanyarwanda gitangiye, ingabo za Kagame RDF mu ijwi ry’abasilikare b’abakongoma FARDC baremeza ko bamaze gufata abasilikare ba FLN bagera ku bihumbi 2. Kuri uyu wa mbere taliki ya 16/12/2019, Paul Kagame yakiriye impunzi z’abanyarwanda zigera kuri 291 akaba avuga ko izo mpunzi ari abasilikare bakomeye ba FLN yafashe ariko iyo witegereje neza ubona ari abasaza n’abana b’impunzi bafatiwe mu karere ka Kalehe kuko batari bafite imbaraga zo guhungira kure!

Izo mpunzi zose zafashwe zagiye gufungirwa mu kigo cya gisilikare kitwa “Nyamuyinyi” aho zakorewe bikorwa by’iyicarubozo no kwicishwa inzara kugirango zemere kujyanwa mu Rwanda ku ngufu. Bwana  David Mac Lachlan-Karr  ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu muryango w’abibumbye, aherekejwe na Monusco yasuye izo mpunzi zifungiye muri icyo kigo asanga hari izimaze kwica n’inzara akaba yarahamagariye leta ya Congo kubahiriza amategeko mpuzamahanga yita ku mpunzi. Radiyo BBC Gahuzamiryango nayo yaganiriye na Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi wungirije muri MRCD ndetse akaba n’umuvugizi wayo kubyerekeranye n’izo mpunzi zajyanywe mu Rwanda. Twagiramungu yavuze ko abo bose bajyanywe mu Rwanda ari impunzi z’abasaza n’abana ko atari abasilikare ba FLN.

Umunyamakuru yamubwiye ko nubwo azita impunzi, Congo n’u Rwanda bo bavuga ko ari abasilikare ba FLN ndetse harimo abafite amapeti yo hejuru bakaba barafatanywe n’imbunda zigera kuri 64! Twagiramungu yamusubuje muri aya magambo, yagize ati:  “Twebwe turemeza ko ntabarwanyi barimo, niba kandi barimo bazaberekane….byaba byiza kandi baberetse rubanda nabo bakazivugira ko bari ingabo za FLN ndumva ntakibazo kirimo, ariko niba niba igihugu gishobora gufatwa n’abantu 6 numvise uvuze, icyo gihugu cyaba kigeze habi, bakabeshyako ko bariya bose bari abarwanyi, reka nkubwire ko abarwanyi barimo ari abo b’abasaza badashobora kujya kurwana kuko nta ntege bagifite…” Twagiramungu avuga ko hari impunzi nyinshi zishwe akaba asaba ko imirambo yazo nayo yagaragazwa .

Ibarura ry’ impunzi z’abanyarwanda ryakozwe muri Kivu y’amajyepfo mu mwaka w’2012ryerekanye ko muri iyo ntara hari impunzi z’abanyarwanda zirenga ibihumbi 250, ni ukuvuga ko nyuma y’imyaka 7 izo mpunzi ziyongereye; ibi bikaba byerekana ko niba mu kwezi kumwe ingazo za Congo zifatanyije n’iza Kagame RDF zishobora gufata impunzi ibihumbi 2 gusa, ubwo bikomeje gutwo impunzi z’abanyarwanda zazarangira muri Kivu y’amajyepfo nyuma y’imyaka 10!

Ikindi giteye urujijo ni uburyo inkotanyi zivuga ko zafashe abasilikare ba FLN 300 barimo abafite amapeti yo hejuru ariko bakabafatana imbunda 64, ni ukuvuga ko abasilikare 5 ba FLN baba barwanisha imbunda imwe! Imbaraga z’inkotanyi nazo zirakemangwa, kubona mu gihe cy’ukwezi kose abasilikare ibihumbi 10 ba RDF bashobora gufata abasaza n’abana b’abasilikare 300 gusa ba FLN kandi baba bafatanyije n’ingabo za Congo ndetse na Maï Maï, biragaragara ko ingabo za Kagame RDF ari Wagadi (abaswa)!

Raporo Mapping ya Loni irega Paul Kagame ko yakoze jenoside y’impunzi z’abahutu muri Congo akica izirenga ibihumbi 300 ariko izo mpunzi kugeza muri iki gihe hari izarokotse ubwo bwicanyi zikaba zikiri muri icyo gihugu, none Kagame yongeye kugaruka ku bwicanyi bw’izo mpunzi zamurokotse, ibi bikaba byerekana ko imbaraga za gisilikare zidashobora na rimwe kuzakemura ikibazo kimpunzi z’abanyarwanda muri Congo. Birasaba ko ubutegetsi bwa FPR-Kagame buriho mu Rwanda buvaho, hakajyaho ubutegetsi bwa demokarasi kandi buha ikizere abanyarwanda bose maze impunzi zose z’abanyarwanda zikabona gutaha mu gihugu cyabo!

Kanda aha wumve ku buryo burambuye ikiganiro Bwana Faustin Twagiramungu umuvugizi wa MRCD yagiranye na BBC gahuzamiryango.

Veritasinfo

Exit mobile version