Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame yibagiwe ko ayoboye u Rwanda cyangwa aracyibwira ko akiri Perezida wa African Union (AU)?

Paul Kagame arahari ni muzima ahubwo agiye kutumaraho abantu

Perezida Kagame yasabye ko Afurika itangira gushaka uburyo izabona urukingo rwa Coronavirus. Perezida Paul Kagame yasabye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gushyiraho umuyobozi uri ku rwego rwo hejuru uzafasha Umugabane wa Afurika kugerwaho n’urukingo rwa Coronavirus igihe ruzaba rwabonetse.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Nama yahuje Ibiro Bikuru by’Ubuyobozi bwa AU n’abayobozi b’uturere tw’ubukungu tugize Umugabane wa Afurika, yitabiriye nk’uhagarariye Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Ni inama yasuzumye ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus muri Afurika, hanarebwa ingamba zigamije kugihashya.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika iri kwibasirwa na Coronavirus, yibutsa ko umugabane ukwiye guhuza imbaraga mu kugihashya.

Yagize ati “Nk’uko amakuru yatanzwe na Dr John Nkengasong [Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Kurwanya Indwara, Africa CDC] abigaragaza, COVID-19 ikomeje gukwira muri Afurika, no mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba. Gukomeza ubufatanye mu miryango imbere no hagati yayo ni byo bifite umumaro.”

Perezida Kagame yashimye Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika, umuherwe Strive Masiyiwa, ku ruhare yagize mu gutangiza urubuga rwitwa ‘Africa Medical Supplies Platform’ (AMSP) rugamije guhuza ibihugu n’ibindi bigo byo muri Afurika bikeneye ibikoresho byo guhashya Coronavirus n’inganda zikora ibyo bikoresho mu rwego rwo korohereza Afurika kubigeraho.

Aha kandi ibihugu bya Afurika bifashwa kwishyura no gukurirwaho ibindi byose bishobora kuba inzitizi zatuma ibikoresho nkenerwa byo guhangana na Coronavirus bitabonekera igihe.

Perezida Kagame yasabye Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akaba na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, gushyiraho umuyobozi uri ku rwego rwo hejuru uzafatanya na Masiyiwa n’abandi mu gushakira Afurika urukingo mu gihe ruzaba rubonetse.

Yagize ati “Ndifuza gusaba Umuyobozi [wa Afurika Yunze Ubumwe] gutekereza gushyiraho Umuyobozi umwe w’igihugu uzakorana bya hafi na Strive, usanzwe yaranabitangiye, bakazashyira imbaraga mu guhesha Afurika urukingo, umunsi rwabonetse.”

Yongeyeho ati “Natekerezaga ko umwe mu bayobozi bakuru cyangwa umuyobozi w’igihugu wese wasabwa kuzuza izo nshingano by’umwihariko, yafasha mu kugera ku byavuzweho. Ibi bizatuma Afurika itabura inkingo, cyangwa se ikabona izidahagije.”

Perezida Kagame yanibukije akamaro ko kwita kuri gahunda z’ubuzima muri Afurika muri rusange mu kubaka ubuvuzi buhamye.

Yagize ati “Iki ni igihe cyo gusuzuma ingengo y’imari ishyirwa muri gahunda z’ubuzima hanyuma tukareba aho dushobora gushyira imbaraga mu bwinshi no mu musaruro.”

Umukuru w’igihugu yongeyeho ko “uko byagenda kose, uburyo bwiza bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo by’ubuzima by’ahazaza, ni [ugushyiraho] gahunda z’ubuzima zikomeye, zifite ubushobozi kandi ziramba.”

Kuri ubu Isi yose irangamiye urukingo rwa COVID-19 ndetse ibihugu bikize byamaze gutanga ubusabe bwabyo ku nkingo bikeneye mu zikiri kugeragezwa ku buryo hari impungenge ibikennye bishobora kuzahura n’imbogamizi zo kuzibona igihe ruzaba rwabonetse.

Mu rugendo Isi irimo rwo guhangana na COVID-19, muri Kamena Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaguze umuti wose wa Remdesivir wagombaga gusangirwa n’Isi yose mu gihe cy’amezi atatu.

Muri Gicurasi kandi Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yabwiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ko igihugu cye kitazaha Isi urukingo rwa COVID-19 mu gihe cyo kizaba kitaramara kugira ingano igihagije ubwacyo.

Ibiri gukorwa n’ibihugu by’ibihanganye byiyongera ku cyemezo cy’u Burayi bwamaze gushora arenga miliyoni 400 z’amadolari mu bigo biri gukora inkingo.

Kugeza ubu ku Isi hose hamaze gukorwa inkingo za COVID-19 zigera kuri 138 zirimo zirindwi zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa.

Kugeza ku wa 20 Kanama 2020, abantu 1 147 369 ni bo bamaze kwandura Coronavirus muri Afurika mu gihe 26 000 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize.


Perezida Paul Kagame yasabye Afurika gushyira hamwe mu rwego rwo kurwanya Coronavirus

Source: Igihe.com

Exit mobile version