Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame yaba yararusimbutse taliki ya 13 Mutarama 2019?

Ubu inkuru ishyushye muri Kigali nibyabaye ku cyumweru taliki ya 13 Mutarama 2019 ahagana saa kumi n’ebyiri zo kumugoroba. Muti byagenze gute?

Imodoka zitwara Kagame zagize gutya zihagarikwa n’abashinzwe umutekano we hagati mu muhanda ku matara ayobora imodoka (Traffic lights) kubazi Kigali neza aho bita kuri Peage maze basaka amamodoka ye karahava.

Izi modoka zitwara Perezida Kagame zari zivuye aho atuye mu nzu ye iri mu Kiyovu.

Umuhanda aho izi modoka za Kagame zahagaze kw’ihuriro ry’imihanda kuri Peage bahise bawufunga hafi iminota 30 mu gihe abahisi n’abagenzi bari bumiwe bareba bibaza ikibaye maze aba GPs barinda Kagame babategeka guhama hamwe no kutagira aho bajya.

Nyuma yiyo minota 30 izo modoka zasubiye mu rugo rwa Kagame abamo mu Kiyovu. Birazwi ko ubundi imodoka zitwara Kagame aho zinyuze ziba zivuduka kandi ntaho zihagarara kuko aho zijya kunyura baba babanje kuvana abagenzi nandi ma modoka mu muhanda.

Ibi bintu byabaye ku cyumweru taliki ya 13 Mutarama aho amamodoka atwara Perezida Kagame yahagaze bitunguranye iminota 30 kuri Peage akaza gusubira iwe mu rugo mu Kiyovu aho yaraturutse bikomeje kuba amayobera kubanya Kigali!

Ayi nkuru yamaze kuba kimomo muri Kigali ndetse bamwe bakaba bari gutera urwenya biyongereramo byinshi birimo ko Paul Kagame yongeye kurusimbuka.

Exit mobile version