Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame yaba agiye gufungura Diane na Adeline Rwigara akabafungira mu rugo nkuko yabikoze kuri Ingabire?

Amakuru agera kuri Rugali nuko Kagame yafashe icyemezo cyo kwigizayo umucamanza Diane na Adeline Rwigara bamaganye bavuga ko batamushaka kubera ko ariwe wabangiye kuburana bari hanze nako ariwe Kagame yari yatumye. Ubu ntabwo uyu mucamanze ari buze kuboneka mu rubanza rwabo uyu munsi taliki ya 2 Ukwakira 2018 ubwo baraba baburana ifungwa n’ifungurwa bakaba baburana bari hanze.

Uyu munsi mwabonye itekinika rya leta ya Kagame aho babyutse bavuga ko hari andi mategeko basohoye yerekeranye n’ abantu bemerewe gukurikiranwa badafunze hatitawe ku buremere bw’icyaha mu Rwanda. Gusa ibi bikaba bitabuza umuntu kwibaza igihatse iri tekinika rya Kagame n’agatsiko. Ese baba bagiye gufungura Diane na Adeline Rwigara bakabafungira mu rugo nkuko babikoze kuri Ingabire?

Kagame yafungura atafungura ba Diane na Adeline Rwigara ntabwo bizatubuza gukomeza gusakuza ngo afungure imfungwa zose za politiki. Ikindi kandi niba atabafunguye ngo baburane bari hanze twizere ko arahita atubwira igihe urubanza mu mizi ruzatangirira dore ko azahasiga amababa yari asigaranye.

Exit mobile version