Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame yaba abitse amabanga atuma akingirwa ikibaba n’Umuryango mpuzamahanga?

Nk’uko twese tubizi ibihugu byinshi by’Afurika byabonye ubwigenge mu myaka ya 1960, ibindi bike mbere y’aho gato. Icyo umuntu yahita avuga atagombye kujya mu busesenguzi bwinshi ni uko byinshi muri ibyo bihugu byaranzwe n’ ubuyobozi bushingiye ku gitugu no kwikanyiza, ibi bikaba byaragize ingaruka zikomeye mu kudindiza iterambere ry’ibyo bihugu, ariko biza guhumira ku mirari aho nyinshi muri izo ngoma kugira ngo ziveho hagiye hameneka amaraso atagira uko angana y’inzirakarengane.

Nyamara kandi abo bose bayoboresheje igitugu baje bitwaje ko bazanye Demokarasi, ubusanzwe iryo jambo rikaba risobanura “ ubutegetsi Bw’abaturage, bukorera abaturage  kandi bushyirwaho n’abaturage”, bukaba mu by’ukuri bwakagombye kurangwa n’ukwishyira ukizana kw’abo baturage mu gutanga ibitekerezo byubaka no kunenga imiyoborere igihe itababereye. Ariko nk’uko twese tubizi ibyo byabaye ibisobanuro byo mu bitabo, kuko mu kuri, ubuyobozi bwa byinshi mu bihugu by’Afurika bwagiye burangwa n’ingoma zishingiye ku nzego za gisirikare, zagiyeho zifashishije imbunda, hanyuma zigakandamiza abaturage, zikica, zigafunga, zikarigisa, zigasahura ibya rubanda nta kindi zitayeho.

Byonyine kuva mu mwaka wa 1960 kugera mu 1985, habayeho muri Afurika ifatwa ry’ubutegetsi bushingiye ku mbunda ( coup d’etat) inshuro 131. Ibi bikagaragaza akajagari mu miyoborere y’Afurika. Nubwo ibihugu byinshi by’Afurika byari byizeye koko bibonye ubwigenge igihe byigobotora ingoma ya ba gashakabuhake, ariko aba bo ntibyababujije gukomeza kugira ukuboko mu miyoborere y’ibihugu by’Afurika, bakoresheje cyane bamwe mu banyafurika b’inda nini bahisemo gushyira inyungu zabo imbere kurusha izabo basangiye igihugu. Ni muri urwo rwego hagaragaye iyicwa rya bamwe mu bayobozi b’Afurika bagaragagazaga inyota y’impinduramatwara, bakaza kuvaho bishwe n’abaje kugaragara nk’abanyagitugu bakomeye cyane, barimbuye imbaga itabarika. Aha rero twakwibuka abantu nka Bartheremy Boganda wa Repubulika ya Centrafrique, wishwe mu mpanuka y’indege kuya 29 Werurwe 1959; Patrice Lumumba wa Congo wishwe mu 1961; Sylvanus Olympio wa Togo  wishwe kuya 13 mutarama 1963, Melchior Ndadaye wishwe kuya 21 ukwakira 1993, mugenzi we Juvenal Habyarimana akicwa kuya 6 mata 1994, agasimburwa na Paul Kagame, ari na we tugiye kwibandaho hano byumwihariko.

Umwihariko wa Kagame ni uwuhe? Ese yaba afite amabanga yifashisha mu kuguma ku butegetsi

Twabikomojeho, nyuma y’iyicwa ry’abayobozi baharaniraga impinduramatwara mu miyoborere y’Afurika hashingiye kuri demokarasi, ntitwatinya kwemeza nta shiti ko inzego rwihishwa za ba gashakabuhake zagiye zishyigikira ingoma z’igitugu zaranze Afurika, ibi tukaba tuzabigarukaho birambuye mu nyandiko yacu itaha. Icyo aha twavuga ni uko izo ngoma zose zamennye amaraso y’abanyafurika, ariko iyahebuje zose ni iya Paul Kagame, Perezida wa Repubukika y’u Rwanda. Igitangaje kurusha byose ni uko uyu muperezida ari muri bake muri Afurika batamennye gusa amaraso y’abo bayobora, ahubwo banakwirakwije intambara zamennye amaraso mu bihugu byinshi harimo DRC, Burundi, Uganda…By’umwihariko muri DRC, rapport yisabiwe ndetse ikanakorwa na Loni (mapping report), yagaragaje ko ingabo za Kagame zishe abantu barenga ibihumbi magana atatu, n’abandi barenga hafi miliyoni eshanu bishwe n’ingaruka z’iyo ntambara yateje muri Congo hagati ya 1993 na 2003.

Nyamara igitangaje ni uko ibyo nta ngaruka n’imwe byagize kuri Kagame, ahubwo yakomeje gahunda ye y’ubushotoranyi n’ubwicanyi, imirambo ajugunya mu biyaga reka sinakubwira, afunga abagerageje bose kunenga ubutegetsi bwe (Diane Rwigara, Ingabire, Mushayidi, Dr Niyitegeka, Kizito Mihigo, Boniface Twagirimana, n’izindi nzirakarengane, amahanga nanone arinumira maze na we yikomereza ako kazi ke azobereyemo ko kwicana, harimo impunzi z’abanyekongo aherutse kwivugana ku manywa y’ihangu. Nanone  nk’uko bimaze kumenyerwa amahanga na Loni barinumira. Aha bitera kwibaza cyane impamvu Loni n’umuryango mpuzamahanga bashyize imbaraga mu bihe byashize mu gukurikirana abantu bakoze ibyaha biri munsi cyane y’ibya Kagame nka ba Radovan Karadzic, Ratko Mladic ku byaha byabereye Srebrenica, bikaza kwitwa jenoside kandi harapfuye abagera ku 8000, Charles Taylor ku byaha yakoreye Liberia na Sierra Leone, Jean Pierre Bemba muri DRC, aba bose batawe muri yombi ndetse banakatirwa n’inkiko mpuzamahanga, ariko Kagame ubarusha bose kwivugana imbaga itabarika y’abanyafurika ntakorwaho, ahubwo amahanga menshi akaba akimuramburira itapi itukura, ari na ko akomeje guha guverinoma ye inkunga iza kumufasha mu bikorwa bye by’urukozasoni.

Ni irihe banga Kagame abitse rituma akingirwa ikibaba?

Kimwe mu bizwi na bose ni uko Kagame akoresha za lobby zikomeye agatanga akayabo k’amafaranga atabarika, ava mu misoro y’abanyarwanda, kugira ngo izina rye rigaragare hanze nk’umuyobozi mwiza ufite icyerecyezo. Mu mateka y’Afurika ya hafi, ni ubwa mbere uwahoze ari Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza aba umujyanama wihariye w’umuyobozi w’agahugu gakennye nk’u Rwanda. Umuntu yakwibaza ati ese inama Tony Blair agira Kagame ni izihe? Iwabo muri UK bagendera kuri demokarasi, se kuki iyo nama atayigira Kagame? igisubizo kirazwi, ikimuraje inshinga si demokarasi y’abanyarwanda, ahubwo ni imibereho ya Konti ye muri Banki, ubundi akabwira Kagame ati ujye wubaka amagorofa meza muri Kigali, (na yo kandi tubyibukiranye yubatswe na sosiyete za Kagame) maze tujye tubona aho duhera tuvuga ko wateje ubukungu n’imibereho y’abaturage imbere.  Muri rusange rero witegereje usanga hari amabanga amwe atuma Kagame adakorwaho:

Tubyitegereje neza dusanga Tony Blair, Warren Buffet, Rick Warren, Senator Inhofe, n’izindi lobby Kagame acamo, n’abandi benshi bamukeza, bamufiteho indonke nini cyane ibahuma amaso, ariko kandi bakaba banazi ko baramutse bamwipakuruye ku mugaragaro ashobora gushyira amabanga yabo hanze bikanduza amazina yabo, igihe byagaragara ko imwe mu mitungo yabo ituruka ku mafaranga yavuye mu ntambara z’amaraso Kagame yashoje muri DRC asahura umutungo wayo. Bahitamo rero kumwihorera, cyane cyane ko inzirakarengane yibasira zitava mu bihugu byabo. Ikindi kandi bazi ko ari inyaryenge n’incabiranya ku buryo bamwivuganye nk’uko byagenze kuri Gaddafi, hataba hari uburyo yateguye bwashyira amabanga bafitanye hanze.
Ikindi Kagame yakomeje gukangisha ni uko amahanga amubangamiye yakura ingabo ze mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu bihugu byashegeshwe n’intambara, iturufu yakinnye neza cyane mu bihe byashize, ariko ubu bikaba bigaragara ko ari we watakaza cyane aramutse akuyeyo izo ngabo ze, kubera amafaranga menshi azisoromamo.

Indi turufu yarishije cyane ni uko yigize umucunguzi w’abatutsi agakwirakwiza amahanga yose ko ari we wahagaritse jenoside, ndetse benshi icyo kinyoma bakakimira bunguri, kuri ubu aho bamenyeye ukuri, bikaba byabatera igisebo kinini cyane n’ipfunwe ryo  kwemera ko umuntu umwe yabeshye isi yose ntirabukwe; bagahitamo kwirengagiza uko kuri bagakomeza kumushyigikira,
Ikindi wenda kizwi na bake ni uko Kagame yinjiye mu miryango y’umwijima yitwa Franc-Macons, aho usanga igizwe n’abantu bakomeye kuri iyi si, bahuza imbaraga mu kurengera inyungu zabo, cyane cyane abari ku butegetsi, ari na wo mubano mubona afitanye n’abantu nka Ali Bongo, Sassou Nguesso, Idriss Deby, Faure Gnassimbe, Alpha Conde, bayoboye ubusanzwe ibihugu bivuga igifaransa, ariko bakaba bose ari abanyagitugu, bikaba bidatangaje rero ko bagirana umubano na Kagame.

Ikibazo umuntu yakwibaza, ni ukumenya uko bizarangira.

Nubwo uwasoma ibyo tumaze kuvuga harugura yabangukirwa no kwibaza ko  ingoma ya Kagame ntacyayijegeza, ariko kwaba ari ukwirengagiza amateka y’ingoma z’igitugu zabayeho ku isi n’uburyo zarangiye. Ntawashidikanya ko Kagame yabaye indashyikirwa mu kuyoboza igitugu no kumena amaraso menshi kurusha bagenzi be b’abanyagitugu muri Afurika, ariko ibi binasobanuye ko yabibye urwango rwinshi mu gihugu imbere no mu mahanga, bityo akaba byanze bikunze atazacika icyo abazungu bise ‘’La loi du talio” , kandi ngo uwicishije inkota azicishwa indi. Ikibabaje ni inzirakarengane zigendera mu guhindura ubutegetsi nka bene ubu, ariko bibe ejo, bibe ejo bundi, iyi ngoma izavaho nk’izindi zayibanjirije, kandi ibisekuruza bizahora biyibuka nk’ingoma yahekuye u Rwanda. Icyo nasaba imiryango ya « societe civile », ndetse n’amashyaka ya politiki aharanira ko ibintu byahinduka mu Rwanda, ni uko yazakora ibishoboka byose abo bose bafatanyije na Kagame mu kurenganya rubanda no kwiba ibyabo bakazabibazwa harimo cyane nabo banyamahanga bagize ibihugu bya Afurika nk’ ubusitani bwabo bwite baza gusaruramo icyo bashatse, igihe babishatse.
“Imana irinde abanyarwanda”

Deogratias Kabano

Source: http://lecpinfo.com/

Exit mobile version