Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame ntiyaba yaritutse yita abanyeshuri ngo ni "INYANA Z'IMBWA"?

Dore impamvu Kagame yitutse ngo n’ IMBWA nyuma yo kwita abana bize miri Isirayeli “INYANA Z’IMBWA”. Ubundi iyo uri umukuru w’igihugu uba uri nk’umubyeyi wa bose. Ndetse nkuko tubimenyereye Kagame abenshi bamwita “Muzehe wacu”, “Mzee Kijyana wacu” n’andi mazina ntarondoye.
Ntawashidikanya ko abanyarwanda benshi babona Kagame nk’ umubyeyi w’igihugu. Abana benshi  ndetse n’urubyiruko muri rusange bamubona nk’umubyeyi kuburyo bamwigiraho ibintu byinshi. Iyo Kagame atukana aba aha urugero rubi aba bana bagikura bamufata nk’umubyeyi. Niyo mpamvu abanyarwanda bavuze ngo “Uwiba ahetse, aba abwiriza uri mu mugongo”
Ikindi Kagame nawe yarabyaye kandi arakujije kuburyo atakagobye gutuka umuntu uwari we wese ngo n’ inyana y’imbwa. Kagame rero agombe kuba atarabanje gutekereza mbere yuko atukana kuko n’iba ari umubyeyi w’igihugu akaba yarise bamwe mu bana b’igihugu, ni ukuvuga ko ari “IMBWA”. Ntabwo nshaka gutukana ariko ibi buri muntu wese abyibazeho kandi rwose byaba byiza Perezida Kagame asabye imbabazi aba bana ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko nawe n’umuntu ashobora gukosa.
Ubwanditsi
Rugali
 

Exit mobile version